Impunzi zo mu nkambi ya Mugunga no ku misozi ya Rusayu, mu majyaruguru ya Kivu, bari bamaze iminsi bafite agahenge nyuma y’imirwano yabaye ku wa kane tariki ya 26 Nzeri hagati y’ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro yitwa Wazalendo na FDLR.
Amakuru dukesha isoko ya Rwandatribune irimuri ako gace avuga ko abantu n’abarwanyi bakomerekeye mu barwanyi bimuwe na Wazalendo, nubwo ingabo zitaratangaza ku mugaragaro icyo kibazo.
Nk’uko amakuru yakusanyirijwe muri ako karere abivuga, byibuze abantu batatu barapfuye abandi bagera kuri makumyabiri barakomereka mu bavanywe mu nkambi ya Lushagala, iherereye hafi y’aho imirwano yabereye.
- Kwamamaza -
Iyi mirwano yo muri iki gitondo yabereye hafi ya Rusayu, Baraka na Samsam.
Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya CBECA Ndosho i Goma, ndetse n’umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu ngo yaba yapfuye azize ibikomere.
Amakuru aturuka muri Ako gace avuga ko abaturage bahunze imirwano, aho berekeje i Minova, Sake na Goma.
- Kwamamaza -
Imirwano hagati ya FARDC na Wazalendo na FDLR yatangiye ku wa kabiri ushize, ibanza hafi ya Sake, hanyuma i Shove, aho yakomereje i Rusayu muri iki gitondo muri Parike ya Virunga, mu karere ka Nyiragongo.
Kugeza ubu icyateye iyi mirwano ntikiramenyekana, ndetse nabarwanye natwe uragira icyo abivugaho.
Rwanda tribune.com