Seth Kikuni wahamijwe kugambanira igihugu mu buryo bwo kugumura abaturage muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo arifuza kujuririra igihano yahawe kingana n’umwaka yakatiwe n’urukiko rw’amahoro rwa Kinshasa-Gombe.
Ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, nyuma y’uko uurkiko rw’amahoro rwa Kinshasa rukatiye umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri congo Seth Kikuni abamwunganira mu by’amategeko bavuze ko umukiriye wabo yifuza kujuririra icyemezo cy’urukiko.
Ni ibyatangajwe na M. Laurent Onyemba, umwunganizi w’unyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Seth Kikuni nyuma y’uko ahamijwe icyaha cyo kugumura abaturage bo muri Haut-Katanga i Lumumbashi.
Ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024
Seth Kikuni ubwo yari imbere y’urukiko yatangaje ko kumukatira ari nko kumufata ku munwa ngo adatanga ibitekerezo bye. Uyu munyapolitiki utavug rumwe n’ubutegetsi yahamwe n’icyaha cyo gukangurira abaturage kwigomeka ku buyobozi no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma.
Uyu munyapolitiki kandi wanahanganiye umwanya w’umukuru w’igihugu muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu matora aherutse kuba abunganizi be bavuga ko ubushinjacyaha butagaragaje icyaha uregwa akurikiranweho.
Seth Kikuni, urubanza rwe rwatangiye ku wa 23 Ukwakira, akaba yari yasabiwe n’ubushinjacyaha igifungo kingana n’imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 950 nk’uko mediacongo ibitangaza.
Rwanda Tribune.com