Repubulika ya demokarasi ya Congo, ikoresheje minisitiri w’ubutabera w’ungirije, Samuel Mbemba, yagiye mu rubanza igihugu cye cyarezemo u Rwanda ruzabera i Arusha tariki ya 26 Nzeri 2024.
Guverinoma ya Kinshasa yareze u Rwanda mu rukiko rw’umuryango wa Afrika y’i Burasirazuba (EACJ), irushinja kurenga ku masezerano agenga uyu muryango, arebana no kubaha ubusugire bwa buri gihugu.
Iki kirego gifitanye isano no kuba Leta ya Kinshasa ishinja iya Kigali kohereza abasirikare bayo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo gufasha umutwe wa M23, kandi ivuga ko byakozwe mu myaka irenga 20.
- Kwamamaza -
Leta y’u Rwanda ivuga ko ibirego bya RDC ari urwitwazo rugamije guhunga inshingano zayo zo gukemura ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.
Aya makuru anavuga ko u Rwanda rwasabye urukiko rwa EACJ gutesha agaciro icyo kirego bitewe n’uko cyatanzwe mu rurimi rw’igifaransa n’Ilingala, kandi ibwiriza risaba ko ibirego bitangwa mu cyongereza.
U Rwanda kandi rwagaragaje ko hari ibyaha Kinshasa iyishinja ku byabaye mbere ya 2001 ubwo EACJ yatangiraga gukora, rugasobanura ko nta bubasha uru rukiko rufite bwo kubiburanisha.
- Kwamamaza -
Perezida wa Sudan y’Epfo akaba n’umuyobozi mukuru w’uyu muryango yagerageje guhuza u Rwanda na Congo, habaho umwiherero wahurije i Zanzibar abahagarariye ibi bihugu mu kwezi kwa Karindwi 2024 kugira ngo baganire ku buryo babana mu mahoro, ariko bisa n’aho ntacyo byatanze.
Aya makuru yatangajwe na Minembwe akomeza avuga ko Minisitiri Bemba, ubushize yanatangaje ko nyuma ya EACJ, Kinshasa izatanga ikirego no mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, n’urukiko rw’umuryango w’Abibumbye (ICJ).
Rwanda tribune.com