Inama y’abakuru b’ibihugu by’Akarere aribyo Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,Angola,uRwanda,Uganda n’uBurundi byemejwe ko izaba kuwa 20 Nzeri 2020 mu mujyi wa Goma bikaba intumwa za Leta ya Congo zirimo ushinzwe dipolomasi muri Perezidanse ya Perezida Kisekedi Bwana Marie Ntumba Nzeza akaba yakiriye intumwa za Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni ziyobowe na James Mbahimba mu mujyi wa Goma izi ntumwa zikaba zaje gutegura uruzinduko rwa Perezida Museveni nk’umwe mu bazitabira iyo nama.
«Biteganyijwe ko muri iyi nama Abakuru b’ibihugu bazaganira ku nyungu rusange z’akarere,ubutwererane ndetse n’umutekano,igihugu cya Uganda kikaba kirigushyira imabaraga mu miteguro y’iyi nama nkuko byemejwe na Bwana Alexis Thambwe Mwamba Perezida wa Sena ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Yagize ati:Muri iyi nama izaba ku cyumweru turifuza ko Abakuru b’ibihugu bazaganira ku bijyanye no kugarura umutekano n’amahoro muri aka karere,kandi ikazasubiza mu buryo ibibazo bw’unvikane buke by’ibyihugu by’ibituranyi ikazanoza n’ikibazo cy’ubuhahirane.
Mu kiganiro Umunyamakuru wacu uri iGoma yagiranye na bamwe mu baturage bahatuye bamutangarije ko bifuza ko Aba bakuru b’ibi bagekereza ku bijyanye n’ifungurwa ry’imipaka hakoroshwa ubuhahirane bugasubukurwa hirindwa Covid19.
Mwizerwa Ally