Mu mahangaNyamukuruUmutekano

RDC:Inyeshyamba  zikomeje ibikorwa by’ubusahuzi ku muhanda  Fataki–Mahagi

 

Umuhanda nyabagendwa nomero 27 , kuwa gatatu tariki ya 4 Werurwe 2020 , wari wafunzwe by’agateganyo ku buryo mu gace  ka  Fataki na Libi muri Teritwari ya  Djugu , ntawahanyuraga kubera ko muri icyo gice  hari imitwe y’abantu bitwaje intwaro bamburaga abantu bose bahanyuze bari mu modoka zitwara abagenzi.  

Nkuko Perezida wa Sosiyete Sivili muri Djugu , Jules Tsuba abivuga ngo abo bantu bitwaje intwaro ,  mbere yuko basubira mu mashyamba , babanje kwambura abahanyuze ibintu byinshi.

Agira ati « Abantu bari bafite intwaro , bahagaritse ivatiri yavaga muri Uganda bakuramo ibyarimo byose. Twagerageje kumenyesha ingabo , ziraza , ari nazo zaje  kuhabakura. Nyuma yo kuhirukana izo nyeshyamba , ingabo zahashyize abasirikare kugira ngo byibuze babungabungire umutekano abahanyura ari nacyo cyatumye kugeza na n’ubu haboneka ituze. »

Ukwiganza kw’izi nyeshyamba aha hantu kwateje  umutekano muke muri aka gace.

SETORA Janvier

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close