Ibiro by’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu rihangayikishijwe no kwiyongera kw’ihohoterwa n’ibikorwa by’ubunyamaswa bikorerwa ikiremwa muntu mu turere twa Djugu na Mahagi ho muri Ituri.
Mu itangazo ibi biro byasohoye ku wa 27 Gicurasi 2020,bivuga ko byibuze abantu 296 bishwe,151 bagakomeretswa naho 38 barimo abagore n’abana bafatwa ku ngufu n’inyeshyamba mu gihe cy’amezi atandatu.
Iri barura ryakozwe kuva mu kwezi kwa cumi 2019 kugeza mu kwezi kwa kane 2020 rigaragaza ko ibikorwa by’inyeshyamba ziganjemo iza FDLR,RUD Urunana,Mai Mai n’izindi bikomeje kwiyongera mu ntara ya Ituri iherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Repubulika ya Kidemokarasi ya Congo.
Iri tangazo rivuga ko ibikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu bikorwa n’izo nyeshyamba byiyongereye kuva mu kwezi kwa gatatu 2020 mu duce twegereye ibirombe by’amabuye y’agaciro aho izi nyeshyamba zigaruriye.
Aha ngo hari abaturage bagera kuri 17 bishwe hakoreshejwe imipanga abandi bicishwa amasasu y’imbundaku ya 14 Werurwe 2020.
Iyi mirwano ya hato na hato ngo yatumye benshi mu batuye Ituri bava mu byabo aho benshi bahunze berekeza I Bunia.
Kuva mu kwezi kwa Kamena 2018,abanyekongo babarirwa mu Magana y’ibihumbi bakuwe mu byabo n’umutekano muke utezwa n’inyeshamba mu duce twa Djugu,Mahadi na Bunia.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu riributsa ko uburyo bwo kugaba ibitero ku baturage, ubwicanyi n’ibikorwa by’ubunyamaswa, guca imitwe ndetse no gutemagurwa nyuma y’urupfu, bishobora kuba ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara bihanwa n’amategeko mpuzamahanga.
MWIZERWA Ally