Umukuru w’iperereza rya Gisirikare muri Regiyo ya 34 yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mw’iyicwa ry’umunyemari Simba Ngezayo
Umukuru w’iperereza rya gisirikare cya FARDC muri Regiyo ya 34 ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yatawe muri yombi none kuwa 9 ugushyingo2020 ,akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umunyemari Simba Ngezayo uheruka kurasirwa mu mugi wa Goma ,mu gitondo cyo kuwa 3 ugushyingo 2020 ubwo yari avuye gutwara abana be kw’ishuri.
Amakuru dukesha Umunyamakuru wa Rwandatribune ukorera mu mugi wa Goma nuko imwe mu mpamvu yatumye atabwa muri yombi ,ari uko yafashe abantu batatu bamwe bari bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kwivugana Simba Ngezayo maze agahita aburiza indege ibajyana i mu murwa mukuru Kinshasa atabanje kubimenyesha abamukuriye.
Amakuru aturuka mu Buyobozi bukuru bw’ingabo za FARDC muri Regiyo ya 34 ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru ngo nuko yaba umukuru w’ingabo muri regiyo ya Kivu y’amajyaruguru Gen Bgd Dieudonné Kapinga Mwamba, inama nkuru y’umutekano , batigeze bamenya ko ushinzwe ubutasi mu ngabo yurije indege abakehwo ubwo bwicanyi bakerekeza i Kinshasa ahubwo babimenyeshwa indege imaze akanya ihagurutse ibintu byatumye batangira kumukeka amababa.
Andi makuru ngo nuko telefone yaririmo simukadi zatumye abashinzwe umutekano babasha guta muri yombi abakekwaho, ubwo bwicanyi basanze ifitwe n’umukuru w’iperereza rya gisirikare muri divisiyo ya 34 ikorera mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru ariko basanga simukadi zaburiwe irengero.
Kuri ubu uyu musirikare wo ku rwego rwo hejuru n’undi ufite ipeti rya majoro, bose bakora mu biro bishinzwe iperereza rya gisirikare muri Regiyo ya Kivu y’Amajyaruguru bakaba bagomba kugezwa mu butabera kugirango bisobanure ku birego bashinjwa.
Nyuma yaho kandi undi muntu nawe ukekwa kugira uruhare ku bwicanyi bwa Simba Ngezayo akaba nawe yaratawe muri yombi . Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru Majoro Ndjike Kaiko mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com, yatangaje ko mu minsi ya vuba azagira icyo atangaza ku bantu bose bamaze, gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare kw’iraswa ry’umunyemari Simba Ngezayo.
Simba Ngezayo yarashwe mu gitondo cyo kuwa 3 Ugushingo 2020 mu mujyi wa Goma ubwo yari avuye gutwara abana be kw’ishyuri ahita yitaba Imana.
Nyuma y’urupfu rwe abantu batatu bakekwaho kumurasa bahise batabwa muri yombi kuwa 5 ugushyingo 2020 .
Hategekimana Claude