Ikigo cy’ubutasi SNR kimaze amezi 6 cyaratangije inyigisho yerekana ko intambara irikubera muri Congo iri hagati ya Bantu na Nilotike mu rwego rwo kwigwiziha amoko menshi y’Abanyekongo
Icengezamatwara ry’irondakoko Leta y’uBurundi yatangije muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo rigamije kurimbura inyoko ntutsi muri bihugu by’Akarere k’ibiyaga bigali,umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile mu gace ka Kigoma,muri Gurupoma ya Kabere,muri Kivu y’amajyepfo waganiriye na Rwandatribune,yavuze ko we ubwe yitabiriye amahugurwa yabereye mu Kigobe mu mujyi wa Bujumbura,ayo mahugurwa akaba yarimo abakuru b’imiryango,abami gakondo bo muri Kivu y’amajyepfo.
Uyu mutangabuhamya avuga ko iyi nama yarimo Jules Mulumba Umuvugizi wa Wazalendo,Depite Bitakwila, Pasteur Mungeca wo mu bwoko bw’Ababembe ,Depite Justin Ndayishimiye ukuriye agace ka Masisi ndetse n’abandi bayobozi b’imitwe ya Mai Mai iyi nama yamaze iminsi itanu yatangijwe na Gen.Maj Habarurema Ildephonse uzwi nka King ukuriye ikigo cy’ubutasi ,icyari kinderewe muri aya mahugurwa kwari ukwereka abayitabiriye ko intambara ya M23 na FARDC ishingiye ku bwoko bwa Les Bantou aribo Abahutu n’andi moko,naho M23 akaba ari abo yise Nilyotiques bashigikiwe n’uRwanda.
- Kwamamaza -
Uyu mutangabuhamya yavuze ko usibye izi nama zabereye k’ubutaka bw’uBurundi hasizweho akanama gashinzwe iryo cengezamatwara gakuriwe na Depite Bitakwila,Jules Mulumba na Col.Gaterura Kim Jonathan wa FDLR .
- Kwamamaza -
Bitakwila Pasteur Mungeca wo mu bwoko ,Ndayishimiye Pasteur Mungeca ikigamijwe n’ugukubira hamwe imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’uRwanda igashira hamwe n’andi moko y’Abakongomani mu cyiswe Wazalendo,aho bijejwe ko bazahabwa ibikoresho na Leta y’uBurundi n’iya Congo bagakuraho ubutegetsi buriho bwo mu Rwanda,bise ko ari ubwaba Nilotike nyuma bakazakomereza no muri Uganda.
Uruhande rwa Leta ya Kinshasa iki gikorwa cyasizwe mu maboko ya Roger Ilunga umuvandimwe wa Perezida Kisekedi,naho Leta y’uBurundi iki gikorwa kikaba gikurikiranwa na Perezida Ndayishimiye ubwe,afashijwemo na Gen.Maj Habarurema Ildephonse ukuriye ikigo cy’ubutasi cya SNR,hakaba havugwa na Ambasaderi w’uBurundi muri Congo.
Iri cengezamatwara riha inyungu leta ya CNDD-FDD kugumana ubugenzuzi bw’Intara ya Kivu y’amajyepfo aho yabanje kohereza ingabo zayo ziri mu butumwa bwiswe TAFOC,amakuru Rwandatribune yamenye nuko urubyiruko rw’Imbonerakure rwatangiye koherezwa mu mirenge imwe n’imwe gukora akazi gaciriritse ariko gafite intego y’icengezamatwara y’iriya ngengabitekerezo ya Jenoside,aha twavuga nka Minembwe,Bijambo,Fizi na Uvila n’ahandi hatandukanye aho kenshi bifashisha Col.Nyamusaraba ukuriye umutwe w’inyeshyamba za Gumino.
- Kwamamaza -
Gen.Maj Habarurema Ildephonse ukuriye SNR ni muntu ki?
Gen.Maj Habarurema Ildephonse uzwi ku mazina ya King yavukiye muri Segiteri ya Riririma , Komini Gashora ,Perefegitura ya Kigali Ngali ,mu mwaka wa 1972 amashuri ayisumbuye yayize muri G.S Ririma.
Gen.Maj Habarurema Ildephonse ukuriye SNR
Habarurema Ildephonse mu mwaka wa 1995 CNDD FDD avuye mu nkambi ya Kagunga muri Uvila ,aho yari umukozi wa CARE International ashinzwe gutanga impungure,yagiye akora imirimo itandukanye muri Leta y’uburundi aho yabaye umukozi muri Kabine ya Gisilikare muri Perezidanse yari ikuriwe na Gen.Ndayishimiye,yabaye Umuyobozi kandi mu biro by’iperereza byari bikuriwe na Lt.Gen Ntakarutimana Etienne,muri iki gihe niwe Muyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi SNR.
Uwineza Adeline
Rwandatribune