Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zakozanyijeho zipfa ibikorwa bya FARDC bitemewe byo gushaka kwambukisha uwari utwaye magendu.
Uku gukozanyaho kwabaye ku wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022 ubwo umusirikare w’u Rwanda urinze ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC yabonaga undi wa FARDC ashaka kwambukisha uwo mucuruzi mu buryo butemewe.
Amakuru avuga ko umusirikare wa RDF yahise arekura isasu ndetse n’uwa FARDC akamusubiza bigatuma n’abandi batabara, hakabaho gukozanyaho by’igihe gito.
Ibi byabereye mu gace ka Murambi muri Teritwari ya Nyiragongo kuri borne ya 11 gakunze kuvugwaho ibikorwa nk’ibi bya FARDC iba ishaka kwambukisha abatwaye magendu.
Sosiyete sivile yo muri Nyiragongo ivuga ko yemeje ko uku gukozanyaho kwabaye hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yahamagariye Guverinoma ya Congo gufata ingamba zo gucungira umutekano imipaka byumwihariko muri iki gice cya Teritwari ya Nyiragongo hadakunze kuba abasirikare ba Congo.
RWANDATRIBUNE.COM