Umuhanzi Beyoncé akaba n’ukinnyi w’amafirime uyu munsi niwe uri kuza imbere na Filime ye yitwa “Renaissance”, iyi Filme ikaba iyoboye izindi dore ko imaze kwinjiza asaga Miliyoni 21 z’amadorali y’amanyamerika.
Iyi Filime ikunzwe cyane kurusha izindi, ikaba ari yo Filime yinjijea amafaranga angina atya mu gihe gito mu myaka 20 ishize.
Mu mpera z’icyumweru, ‘Rennaissance’ ya Beyoncé yacurujwe asaga miliyoni 20$. Ni imibare yatangajwe ku itariki 03 Ukuboza 2023 hakurikijwe ibyakusanyijwe na AMC Theatres, imenyerewe mu bucuruzi bwa filime.
- Kwamamaza -
Beyoncé ni we wayoboye iyi filimi yakozwe hashingiwe ku bitaramo bya album ye aherutse gushyira hanze.
Ku ikubitiro yerekanywe mu nzu zerekanirwamo filimi zirenga 2500 muri Amerika no muri Canada hamwe n’ahandi hantu 94 ku Isi yose, aho yahise yinjiza miliyoni 6,4$.
Yves Umuhoza
- Kwamamaza -
Rwandatribune.com