Radio itahuka y’ishyaka rirwanya leta y’u Rwanda RNC, nyuma y’aho benshi mu bayobozi baryo basubiranyemo, abandi bakirukanwa, umutungo waryo ukanyerezwa bikamenyekana abayoboke bakagenda biguru ntege mu gutanga umusanzu ngo yaba igiye guhagarika ibiganiro byakorwaga na Serge Ndayizeye kubwo kubura ayo kumuhemba.
Radio Itahuka yatangijwe na Jean Paul Turayishimye wahoze mu buyobozi bwa RNC, ari nawe wari ukuriye ibiganiro byayo, mu mpera z’umwaka 2019, yirukanwe muri RNC ndetse yimwa n’uburenganzira bwo kuzongera gukora kuri iyi radio, kuva ubwo radio yasigaranye umukozi umwe ariwe Serge Ndayizeye.
Amakuru dukesha umwe mu bantu ba hafi ba Serge Ndayizeye, avuga ko hashize igihe hari umwuka utari mwiza hagati ya Kayumba Nyamwasa na Serge Ndayizeye kubera ibirarane by’amezi yakoze ntiyishyurwe nk’uko bikwiye.
Abantu benshi bibaza impamvu umunyamakuru Serge Ndayizeye, umwanya we wose yawuhariye ibiganiro bya politiki isenya Leta y’u Rwanda kuri Radiyo,
Amakuru Rwandatribune.com yabashije gutohoza neza, ni uko Serge Ndayizeye yashyiriweho ibihano bituma nta akazi yemerewe guhabwa ku butaka bwa Leta z’unze ubumwe z’Amerika, nyuma yo gufatwa agafungwa kubera ibyaha by’ubujura yakoreye muri Farumasi yakoragamo yitwa Walgreens, aho yibye amata y’umwana n’ibindi bikoresho kuko umugore we yari yabyaye kandi ubucyene bwaranumaga mu rugo rwe.
Amavu n’amavuko ya Serge Ndayizeye n’uburyo yageze muri Amerika
Serge Ndayizeye yavukiye ku Kimihurura, mu gihe Jenoside Yakorerwaga Abatutsi muri 1994, Serge Ndayizeye yigaga ku ishuri ryitwaga ETO Muhima. Nuko kimwe n’abandi barahunga, bahungira muri Kongo Kinshasa. Serge Ndayizeye afite nyina w’umututsikazi ise akaba umuhutu. Ibi tubigarutseho kuko biza kudufasha ku bucabiranya bwa Serge Ndayizeye kugeza uyu munsi.
Mu gihe inkambi z’impunzi zasenywaga n’ingabo za Laurent Desire Kabila AFDL, Serge nawe yagiye n’amaguru kugera Kinshasa. Mama we umubyara, interahamwe zaramwishe ngo ni umututsikazi wabihishemo.
Serge Ndayizeye yatakambiye umuryango umwe w’abakongomani bavuga ikinyarwanda bakomoka i Masisi, kuko yari na mutoya, ngo bamubabarire bavuge ko ari umukongomani nawe babashe ku mutwara.
Yagize ati “rwose turi ku isi nubwo nahunganye n’interahamwe zishe mama nanjye zigiye kunyica”. Yakuyeyo ifoto ya nyina ababwira uburyo yishwe n’interahamwe noneho baramuvuganira ko nawe yari umukongomani wahigwaga, hari mu mwaka wa 1998.
Serge Ndayizeye akigera muri Amerika yabaye ahantu hitwa St Louis muri Missouri, nyuma yimukira Louisiana aho yageze agakundwa n’umugabo w’umuzungu amusubiza no mu ishuri mu gihe kigera ku myaka itanu.
Ibyo kuba umutinganyi Serge yaje kubirambirwa acika umugabo ajya kuba ahitwa Houston muri Texas, Serge wari umutinganyi yaje gushaka umugore babyarana abana babiri. Iki gihe cyose Serge Ndayizeye ni umuntu wiyumva cyane nk’umunyamakuru, ibya RNC ntibiraza.
Nyuma yaho yaje kwerekeza Washington avuga ko ashaka akazi mu mwaka wa 2010 akubitana nuko RNC yarimo gushingwa abonana na Theogene Rudasingwa, wazengurukaga Amerika ashaka abayoboke abwira Serge Ndayizeye kuba mu buyobozi bw’urubyiruko rwa RNC.
Serge Ndayizeye agarutse Houston agarukana ibitekerezo bya politiki byanduye, atuka ubuyobozi bw’uRwanda yita ubwa Kigali, avuga ko Kayumba Nyamwasa agiye kubohora igihugu. Yatangiye no kugira udufaranga akinjira muri RNC noneho nyuma yaho abona n’akazi muri ya Farumasi yitwa Walgreen’s ariyo yaje kwibamo baramufata baramufunga, noneho bahamagara babandi bamuvanye muri Kongo baramwirengagije kubera yari yatangiye gufata umurongo wa politiki harimo n’interahamwe.
Serge Ndayizeye yaje gufungurwa ku bwishingizi (on bail) n’abantu bafitanye isano na Ruharwa Pasteur Elizaphan Ntakirutimana wo ku Kibuye wakatiwe n’urukiko rw’Arusha akagwa muri Gereza batuye ahitwa Laredo muri Texas. Serge Ndayizeye yarafunguwe ariko icyemezo cy’imyifatire yahawe ntabwo kimwemerera gukora. Umugore we yaje kumwirukana aribwo yataye umutwe agahita yihebera RNC no gufata Kayumba Nyamwasa nk’umucunguzi n’umubyeyi.
Kwitabira Rwanda Day mu Buholandi mu mwaka wa 2015, byakozeho Serge Ndaizeye. Umugore yagiye ku murega kuri Polisi ko adatanga indezo kandi asigaye agenda, Serge yasabwe ibisobanuro uburyo yagiye mu Buholandi avuga ko ari abaterankunga bamuruhiye; umugore kandi yari yeretse polisi ibiganiro byose Serge Ndayizeye akora biri kuri Youtube, Serge Ndayizeye avuga ko bitamwinjiriza, kandi bizwi ko RNC imuhemba ibihumbi bibiri by’idorari.
Ubu Serge Ndayizeye abonye akazi aziko umushahara wose wahita ufatwa n’umugore ariko na none akagira imbogamizi y’icyemezo cya Polisi kitamwemerera gukora.
Niyo mpamvu avuga amagambo nk’ayabagombozi iyo ageze kuri mikoro ya Radiyo Itahuka kuko nibwo buzima asigaranye. Serge Ndayizeye ariko iyo atari muri Radio, aganiriza inshuti ze ko atazi amaherezo ye, kuko amatiku yose n’ibyaha bya RNC bisa n’ibimujya mu gatwe kandi we avuga ibyo bamubwiye.
Yasabye Kayumba Nyamwasa kumukubira umushahara gatatu na nubu amaso yaheze mu kirere. Nawe ikibazo cya Rutabana cyaramuhungabanyije ariko aguma kuri Kayumba kuko ariwe umuhemba yanga kujyana na Jean Paul Turayishimye.
Ubu ngubu Serge arashaka gufata bugwate Radiyo Itahuka kuko kubera ibiganiro ashyira kuri Youtube, Ikigo cya Google hari amafaranga cyatangiye kumugenera. Yongeraho ko ikimubabaza ari uko atazasubira mu Rwanda kandi ahafite abavandimwe.
Serge Ndayizeye ari mu bantu baririye igihe kirekire Ben Rutabana. Umutimanama uramukomanga, ariko akibuka ko arya ari uko yahimbye ikinyoma. Ariko nanone agomba kumenya ko akomeje ibikorwa by’iterabwoba
MUYOBOZI Jerome