Umwe mubayobozi ba RNC yasabye abayoboke babo kwirengagiza ikibazo cya BEN RUTABANA, ashinja bamwe mu bari bagize RNC kuyidindiza.
Ali Abdul Karim umwe mu bagize umutwe wa RNC Leta y’uRwanda yasize mu mitwe y’iterabwoba mu kiganiro yagiriye kuri radiyo ITEME iherutse gushingwa na Jean Paul Turayishimiye cyo kuwa 28 gicurasi 2020 yabwiye abayoboke ba RNC kudakomeza guta umwanya mu gukurikirana ikibazo cya Ben Rutabana waburiwe irengero.
Ali Abdul Karim yakomeje avuga ko byakomeje guteza umwuka mubi muri mw’ihuriro ndetse bigatesha agaciro Kayumba Nyamwasa cyane cyane ko benshi bakomeje ku mu kuba inyuma yibyo bibazo bituma RNC icikamo ibice ndetse n’abayoboke benshi bakomeza kuyitera ikizere.
Abdulkarimu yakomeje asaba abagize ubuyobozi na bahoze muri RNC kudaha agaciro no gusuzugura ikibazo cya Ben Rutabana na Mwizerwa Felix umuhungu wa Pasteur Nyirigira Deo kuko ibyabo byarangiye, ko ahubwo bagomba gushaka uko RNC yakongera kubyutsa umutwe.
yashinje bamwe mu bayobozi ba RNC mu kiswe intara ya Canada, Australiya,Amerika ubufaransa n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’iburayi kudindiza ibikorwa bya RNC bitwaje ikibazo cya Rutabana abashinja ko bagamije gusenya no gucamo ibice ihuriro rya RNC ngo nubwo badafite gihamya yabyo .
Akomeza avuga ko byagoranye cyane kugirango abanyamuryango ba RNC bubaharize indanga gaciro arizo ubworoherane no kwihanganirana kuko bakomeje kurangwa no guhangana hagati yabo bigatuma ibikorwa bya RNC bidindira . yagize ati:
”murebe abantu basa naho babishishikayemo cyane maze murebe n’uko bitwara mu turere bagiye batuyemo n’uko bitwara mw’ihuriro ubwaryo, urabona yuko abenshi ibyo bakora ari nko ku dindiza ihuriro . nubwo tudafite ibimenyetso byabyo ariko burigihe tugomba kugira urwikekwe. Indanga gaciro zacu z’ubworoherane no kwihangana zakomeje kutuvuna no kutugora ibintu byatuviriyemo kwishura igiciro gikomeye . nubwo bidusubiza inyuma ntago byagakwiye . tugomba kuva mu rwikekwe, munyangire, amatiku n’ibindi muritwebwe no mwihuriro muri rusange . byumwihariko ikibazo cya Ben Rutabana nti kigomba kuturangaza , tugomba kukirengagiza ahubwo tukareba uko ihuriro ryakongera gushibuka
Abdulkarim akomeza avuga ko RNC isigaranye intambwe imwe kuko yariyaramajije gutera intambwe eshatu ariko ikaza gusubira inyuma intambwe ebyiri kubera ikibazo cya Rutabana n’isenyuka ry’umutwe wa barwanyi ba p5 , akemeza neza ko byatumye batagera ku ntego bari biyemeje kuko bakomeje gutwarwa n’umuyaga wa ruzagayara aho abagize RNC ubwabo usanga bahora bahanganye ndetse bakaba batagitanga imisanzu.
Yanongeye ho ko RNC imeze nk’igiti igihe cyose gishatse gushibuka gihita gikubitwa n’izuba kigahita cy’uma. Aha yatanze urugero rwa bamwe mu bayoboke ba RNCnka Kazungu wari imena ya RNC Mu Bubiligi, Murayi , Rumunga, n’abandi benshi nka Lea Karegeya, Tabita Gwiza n’abandi bagiye bitandukanya nayo abandi bakaburirwa irengero bigatuma muri RNC hacikamo igikuba.
Nubwo abayobozi babo barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa kubakangurira gutanga imisanzu barangiza bakayishirira mu mifuko yabo ndetse bamwe bakabashinja ko bibereye muri bisiness ko ibyo babizeza batabigeraho .
Abakurikiranira hafi iby’uyu mutwe basanga Ali Abdulkarim yarisamye yasandaye kuko RNC isa n’itariho kuko ibikorwa bya Kayumba Nyamwasa biyirangije,yaba imiyoborere mibi,kugambanira abayoboke be,ndetse no gusahura umutungo w’Ihuriro RNC.
Ku bazi uyu wiyita Abdul Karim bahamya ko imyirondoro akoreshya atariye dore ko ari umwe mu bacurabwenge ba Kayumba Nyamwasa ubarizwa mu Bwongereza niwe ushinzwe itangazamakuru akaba n’umukangurambaga wa Kayumba mu gukora mobilizasiyo yo gushaka amafaranga yo gushigikira umutwe w’iterabwoba wa RNC, abamuzi bavuga ko igihe habaga amasezerano yo gushyiraho uno mutwe I Washington DC kugirango bayashireho umukono, Abdulkarim yanze kuyitabira kubera gutinya ,ari nayo mpamvu yiyita amazina menshi kubera kwiyoberanya ngo kuko ari umunyabwoba kabuhariwe.
Hategekimana Claude