Bamwe mu banyamuryango ba koperative y’abafite ubumuga batwara imizigo ku magare bakorera ku mupaka muto mu karere ka Rubavu baravuga ko ubungubu babayeho nabi nyuma y’uko Leta ya Congo itangiye kubasaba ibyangombwa birimo n’impapuro z’inzira mu gihe ubusanzwe bambukaga bakoresheje ikitwa Jeto.
Aba baturage bavuga ko iki ari ikibazo kibahangayikishije cyane ndetse ko cyatangiye no kubagira ho ingaruka aho kuri ubu babaye baparitse amagare ahubwo basubira mu buzima bwo gusabiriza ku mihanda kuko icyari kibatunze ari ugutwara iyo mizigo none ubungubu imirimo yabo ikaba ikorwa n’abafite imodoka cyangwa moto z’amapine atatu zizwi nka Lifani.
Ubusanzwe akazi kabo ka buri munsi kari ako kwambutsaga ibicuruzwa ku mupaka muto wa Gisenyi na Goma aho babyambutsaga babijyana mu mujyi wa Goma banagaruka bakazana indi mizigo bayizana mu mujyi wa Rubavu ariko kuri ubu bakaba barababujije kujyayo,aho babasaba kubanza gushaka ibyangombwa nka Passport cyangwa Laissez-Passe kandi nta bushobozi bafite.
- Kwamamaza -
Bamwe muri aba bafite ubumuga baganiriye na Rwanda Tribune bayitangarije ko ubu bameze nabi kuko akazi kabuze ndetse amagare yabo akaba aparitse bityo bakaba basaba ubuyobozi kubafasha kuganira n’uruhande rwa Congo kugirango boroherezwe kwambuka mu buryo bworoshye bwo kongera gukoresha Jeton kuko kubona ibyangombwa bitaboroheye.
Bakomeza bavuga ko iyo bageze hakurya bakwa icyangombwa cya Permis de sejour twakwita nk’icyangombwa kikwemerera kwambuka kikaba kigura amadorari 40$, akabakaba hafi ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda, waba udafite iki cyangombwa ugasabwa gutanga ruswa kugirango wambuke, ibintu babona ko bibangamiye imibereho n’imikorere yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Ishimwe Pacifique avuga ko iki ari ikibazo kizwi ariko kirimo Politike kubera umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Congo ariko ko bagomba kwihangana bagakoresha uburyo busanzwe nk’ubwo abandi bose bakoresha mu kwambuka, ahubwo bagategereza ko wenda hari umusaruro uzava mubiganiro bigenda bikorwa hagati y’impande zombi.
- Kwamamaza -
Yagize ati:”Imbogamizi dufite z’imipaka,ibyangombwa byambutsa abandi nabo nibyo bibambutsa, ntekereza rero ko mu gihe tugifite ubu buryo burimo gukoreshwa uyu munsi baba bihanganye bagakora uko bimeze mu gihe ibihugu byombi bitarumvikana ubundi buryo bw’imikorere, kuko ntabwo mug ihugu kimwe habamo umwihariko w’uburyo umupaka ukoreshwa, ntabwo bibaho.”
Ati: “Ahubwo kubera ko tubafata nk’abantu bamenyereye, bameze nk’abandi banyarwanda, nk’abandi baturage, uwo mwihariko ntekereza ko utabaho ahubwo uburyo dufite uyu munsi bakaba aribwo bajyana nabwo, igihe byazahinduka ni amahirwe, ntekereza ko ibiganiro bigenda bikorwa bitari uyu munsi cyangwa ejo, basanzwe babizi ntabwo ari akarere kacu, navuga ngo ni ikibazo kiri Politike, kiri ku rwego rw’ibihugu byombi. Rero ntabwo ari twebwe tubigena, ahubwo icyo tubasaba ni ukwakira uburyo dufite uyu munsi mugihe tugitegereje ko hari impinduka zizabaho”.
Si abanyarwanda gusa kuko imirimo yo gutwara imizigo ku magare aba bafite ubumuga bayihuriyeho n’abanyekongo basangiye ikibazo, uretse kuba bafite iki kibazo cyo kwakwa ibyangombwa bibahenze , banafite ikibazo cy’amasaha akiri make kuko umupaka ufungwa saa cyenda nabyo bikaba imbogamizi ku mikorere yabo ndetse no kuba basigaye bakwa imisoro y’umurengera idakwiranye n’ibyo bambutsa.
Bagasaba ko ibi byose byazigwaho n’impande zombi haba ku ruhande rw’u Rwanda na Congo kugirango imikorere yongere ibe myiza nka mbere, aho ngo iyi mirimo itunze abantu benshi,ari nyir’igare wa mugaye ndetse n’abakarani babasunika kuko ngo mbere bakoreraga amafaranga ari hagati b’ibihumbi 15 na 25 ku munsi ariko none ubu ngo ntibashobora gucyura amafaranga arenze ibihumbi 2,500 gusa.
- Kwamamaza -
Rafiki KARIMU
Rwandatribune.com