Kuri uyu wa 21 Mutarama 2024 mu karere ka Rubavu habaye impanuka ikomeye itahitanye umuntu n’umwe mu bari mu modoka y’ikamyo yari ivuye kurangura ibicuruzwa I Kigali.
Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Rubavu, akagali ka Gikombe, umudugudu wa Rebero mu karere ka Rubavu.
Iyi mpanuka biravugwa ko ishobora kuba yatewe n’uko iyi modoka yari ipakiye ibirengeje ubushobozi bwayo, ikaba ariyo mpamvu yakoze iyi mpanuka.
- Kwamamaza -
Icyakora iyi mpanuka kubw’amahirwe ntamuntu n’umwe yahitanye cyangwa ngo akomereke, baba abari bari muri iyi Modoka cyangwa se abandi.
Rwandatribune.com