Akarere ka Rubavu kizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore kuri uyu kakane tariki 21 Werurwe usanzwe wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, ibirori byo kwizihiza uyu munsi bikaba byabereye mu murenge wa Rubavu, akagari ka Rukoko umudugudu wa Kitarimwa ahahuriye abaturage n’abayobozi batandukanye.
Mu nsanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti: ”Imyaka 30: Umugore mu iterambere” wabaye umwanya wokumurika no gugaragaraza ibyo umugore ashoboye kandu yagezehomu iterambere, birimo nokwihangira imirimo no kugaragara mu nzego zose zotandukanye.
Uwineza Chantal umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rubavu yavuze ko batabonye umwanya wo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’Isi ariko bakaba bahisemoku wizihiza uyu munsi bitewe n’ibikorwa by’inshi by’indashikirwa abagore bagezeho bashakaga kugaragariza abayobozi batandukanye ndetsenokuremera imiryango itishoboye.
- Kwamamaza -
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibibirori yavuze ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye umugore nawe atasigaye inyuma kuko hari hari imirimo kera yaharirwaga abagabo gusa ariko ubu bikaba bigaragara ko n’abagore nabo bashoboye urugero akaba ari urw’abagore basigaye batwara n’ibinyabiziga, byose bakaba babikesha ubuyobozi bwiza buyobowe na Nyakubahwa Perzida Kagame.
Yagize ati:”Murabona ko igihugu cyacu giteye imbere dufite amashuri amavuriro n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye, ariko nanone dufite umukoro wo kurinda ibyagezweho tukagira ubufatanye n’abagabo bacu twashakanye bagahabwa agaciro kuko ubufatanye ari ngombwa mu iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu”.
- Kwamamaza -
Yagiriye inama kandi abagore bakorera ubucuruzi bwambukiranya imipaka bajya muri Congo bafite ingeso yo gutinda gutaha, bagafunga imipaka bakiriyo bakarara muri yo barangiza bakabwira abagabo babo ko babafungiyeho imipaka, ko ibyo ataribyo ko hari ubwo umugabo atabyihanganira kandi uretse n’umugabo ko iyo yaraye iyo aba atazi ukoabana baraye kandi nabo baba bamukeneye.
Umujyatwanda yaciye umugani ngo nzarya duke ntahe kare, abantu bakora ibikorwa byamagendu ntabwo ari byiza nubwo twahawe agaciro ntabwo twakagombye kubyubakiraho ngo turenge ku mategeko y’umuryango n’ay’igihugu.
Yagize ati:”Bagore mwubahe abagabo banyu mufatanye mu iterambere muganire kuko kutubahana akenshi nibyo bikurura amakimbirane mu miryango bityo ingo zigasenyuma abana nabo bakabura uburere bakigira mu muhanda ari naho bakomora kuba abajura bakiribato bagatangira gushikuza amashakoshi no gukora ibikorwa bibangamira ituze ry’abaturage.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karereka Rubavu NZABONIMPA Deogratias yavuze ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye umugore yagaragaje ubudasa mu iterambere igihugu kimaze kugeraho mu nzego zose haba iz’ubutekgetsi, umtekano, ubukungu n’ibindi.., avuga ko ibyo byse bikomoka ku miyoboreremyiza u Rwanda rufite.
Muri iki gikorwa haremewe abantu batandukanye barimo abagore 10 bahawe ibiryamirwa n’ibikoresho byo murugo n’akarere, abanyeshuri 26 bigishijwe imyuga itandukanye na Caritas ya Nyundo bahawe ibikoresho by’ubudozi, ubukanishi, gutunganya imisatsi n’ibindi, batanze kanzi n’inkunga ku matsinda atandukanye ingana na miliyoni 50,700,000 frw aya mafaranga akazabafasha kuzamura ibikorwa byabo.
Hari kandi n’abagore bane bongerewe igishoro kubera ibibazo bitandukanye bahuye nabyo birimona Covid 19 bigatuma bahura n’ibihombo aya mafaranga akazabafasha kongera gusubira mubikorwa by’ubucuruzi babagamo bityo imibereho yabo ikazahuka, abaremewe bakaba babyishimiye cyane.
- Kwamamaza -
Mukamuhire Charlotte
Rwandatribune.com