Mukandutiye Monique w’imyaka 54 uvuka i Busasamana mu karere ka Rubavu avuga ko kuba afite ubwanwa nk’ubw’abagabo bimubangamiye cyane muri Sosiyete ndetse bukaba bumuhangayikishije cyane.
Uyu mugore ufite umugabo n’abana batanu ubona ko afite ubwanwa bwinshi cyane, avuga ko nawe atabihisemo ko yatangiye kubona ibimenyetso byabwo yiga mu wa karindwi w’amashuri abanza afite imyaka 14 y’amavuko.
Ati” Ndi mu bwangavu haje utwanwa duke sinabyitaho, naba ndi mu ishuri abanyeshuri bati Monika yameze imvi none dore yameze n’ubwanwa”.
- Kwamamaza -
Na none ati” uko iminsi ihita utwo twanwa tukagenda twiyongera, nsoza uwa karindwi njya mu wa munani ariko ntindamo kubera ko natsinzwe ikizamini cya Leta ubugira gatatu”.
Uwo mugote avuga ko mu mashuri yisumbuye yahaboneye ingorane kuko ubwanwa bwe bwari bumaze kugwira mu isura ye, yahita bati dore umukobwa ufite ubwanwa!
Ati” Bitekereze…, bamwe bambwiraga ko ntazabona umugabo, ubwoba bukansaba nkajya kwitura no hasi gusa nkihangana, mama wanjye akankomeza ariko nawe ubona bimihangayikishije”.
- Kwamamaza -
Ati” Nakomeje guhura n’ibibazo kuko hari abanyuragaho bakantuka cyane ngo nameze ubwanwa gusa mama akomeza kumba hafi niko kujya kubaza Dogiteri bamubwira ko ngo ari ibiri mu maraso ngo bita Hormones(imisemburo)”.
Mukandutiye akomeza avuga ko nubwo yari afite iyo nenge bitabujije abasore kumubenguka bamwe bakamubwira ko bamukunda kugera ubwo abanye nuwo bari kumwe , dore ko ngo yatangiye ku mutereta akimera ubwo bwanwa.
Akomeza avuga ko yize amategeko n’ubutegetsi mu mashuri yisumbuye gusa akaza kuba umurezi. Ati natse akazi sinakabona kuko nkurikije ibyo nize numvaga nzakora mu biro, mu bucamanza cyangwa nkaba umutegetsi.
Uwo mubyeyi avuga ko kutogosha ubwo bwanwa ari ukuburinda gukomeza gukura bikamutera ipfunwe riruta iryo afite ubu.
Akaba avuga ko adatekanye kubera akato n’urugomo akorerwa na bamwe mu baturage. Ati” Sintekanye, aho nyuze hose baranyamagana bikankomeretsa umutima. Umugabo wanjye ntiyigeze ampa akato ariko niba ari ukubera amagambo y’abantu hari ubwo ubona nawe abaye nkucika intege.
Akomeza agira ati” Mbabazwa n’abakomeje kumpa akato aho usanga bavuga bati” tuzagufata tukugarike turebe ko uri umugore cyangwa umugabo nkababwira ko ndi umugore rwose” gusa inzego z’ubuyobozi ntacyo ziravuga kuri iki kibazo.
- Kwamamaza -
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com