kuri uyu wa gatanu ahagana mu masaa ine z’igitondo nibwo umurambo w’uwitwa Nyiramabumbano Marie Claire wo mu mudugudu wa Bambiro akagari ka Gikombe ho mu murenge wa Rubavu yasanzwe akingiranywe mu nzu yatemwe ijosi aho bivugwa ko yaba yarishwe n’umugabo we Bizimungu Badishi kugeza ubu waburiwe irengero.
Ngo mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki 4 Ukuboza 2019 nibwo Bizimungu yafashe abana babo bane abajyana gusura abavandimwe ababwira ko bari burareyo.gusa ngo bwarakeye abana ntibabona nyina wari warabamenyereje kujya kubasuhuza mbere y’uko ajya gucuruza mu gihugu cya Congo iyo babaga basuye abo bavandimwe.
- Kwamamaza -
Bukeye kabiri nibwo abana batashye iwabo basanga harafunze barungurutse mu mwenge w’ idirishya babona ikintu kimeze nk’umuntu ku buriri bahuruza abaturanyi.abaturanyi baraje bica idirishya babona ari umuntu uryamye maze bahuruza inzego z’ubuyobozi zitegeka kwica urugi,binjiye basanga ni umurambo wa nyina w’abo bana Nyiramabumba Marie Claire wihwe atemwe ijosi.
Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko yaba yishe n’umugabo we maze agahungira mu gihugu cya Congo.Umuturanyi wabo Nyiranzirorera yadutangarije ko uyu muryango wahoraga mu makimbirane ahisngiye ku mutungo.
Yagize ati: “mu bigaragara Yamwishe mu ijoro ryo kuwa gatatu imvura iri kugwa,bahoraga n’ubundi bashwana bakarwana tugatabara bigahoshoroka.n’ejo bundi barshwanye bakizwa n’abunzi.”
- Kwamamaza -
Umukuru w’umudugudu wa Bambiro Musengimana Jean Bosco yavuze ko ubuyobozi bwahoshaga kenshi amakimbirane ashingiye ku mutungo muri uyu muryango.Ngo Nyiramabuga yari yarashakaniye n’umugabo we mu gihugu cya Congo nyuma aza gutandukana nawe agaruka mu Rwanda ari kumwe n’abana be.Aha ngo bapfaga ko umugabo yasesagurag umutungo w’urugo awujyana mu businzi.Nyuma y’amezi atatu nibwo umugabo we yaje kumusaba imbabazi ngo basubirane Nyiramabuga aremera ndetse bansezerana imbere y’amtegeko y’u Rwanda.Umukuru w’umududugudu avuga ko amakimbirane muri uyu muryango atarangiye.
Yagize ati: “ Umugabo we yamusabye amafaranga yo gucuruza umugore amuha ibihumbi 250 umugabo arabinywera birshira.arongera asaba ndi umugore amuha ibihumbi 600 nabyo arabihomba kubera inzoga umugore afata icyemezo cyo kutazongera kumuha amafaranga nibwo amakimbirane yongeye kubyuka bakajya bahora barwana.”
Twifuje kuvugisha ku murongo wa telefoni inzego z’ubugenzacyaha ku waba ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nyiramabuga Marie Claire ntitwababaona.
Uyu muryango wa Nyiramabuga na Bizimungu wari umaranye imyaka makumyabiri ukaba wari ufitanye abana bane.
Hategekimana Jean Claude
- Kwamamaza -