Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Werurwe 2020 ku mbuga nkoranyambaga cyane twitter hacicikanye videwo igaragaramo umugabo witwa Niyonzima Solomon arimo gukubitwa n’undi mugabo.
Ubwo yakubitwaga, Niyonzima yari afashwe n’abandi bagabo bane, babiri bafashe amaboko abandi babiri bafashe amaguru.
Aba bavugaga ko baramukubita kugeza ubwo babonye ikimenyetso cy’uko yarembejwe n’inkoni. Muri iyi videwo ntihumvikanye icyo uyu mugabo yakubitirwaga.
Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yabwiye rwandatribune.com ko gukubita uyu muturage byabaye bakaza kubimenya babonye aka ka videwo.
Nkurunziza yemeza ko uwamukubise yafashwe.
Yagize ati” Byabaye kuwa 25/3/2020 mu murenge wa Rugerero mu kagari Ka Rugerero mu mudugudu wa Kabarora, ntibigeze babimenyesha ubuyobozi kuko ababikoze ni abarinzi b’urutoki yafatiwemo bahagarikiwe na Boss wabo ubu abamukubise bafashwe mu gitondo. N’aho uwakubitwaga witwa Niyonzima Salomon ubu akaba ari mu bitaro bya Gisenyi.”
Nkurunziza avuga ko Niyonzima wakubiswe atigeze atanga ikirego, ko ubuyobozi aribwo bwagiye kumushaka nyuma yo kubona iyo videwo icicikana bakamusanga mu rugo iwe.
Uyu muyobozi yavuze ko Niyonzima asanzwe afatirwa mu bikorwa by’ubujura akajyanwa mu bigo ngororamuco. Ngo bakekaga ko yihannye ariko kuba yafatiwe mu murima w’ibitoki bivugwa ko yibye ni ikimenyetso cy’uko atarareka ibikorwa by’ubujura.
Niyonzima ngo yakubiswe n’abarinzi b’urutoki yafatiwemo. Ibi bikaba byabaye bahagarikiwe na nyiri urwo rutoki.
Polisi ku rubuga rwayo rwa twitter yatangaje ko yataye muri yombi abantu babiri muri bane bagaragaye bakubita Niyonzima salomon aribo Niyonzima Jean Baptiste na Bitwayiki Bosco. Polisi yakomeje ivuga ko igishakisha uwitwa Francois Bipfakubaho na Nishimwe.
HABUMUGISHA Vincent