• Languages :
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Saturday, March 25, 2023
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
KWAMAMAZA
Ahabanza Nyamukuru

Rubavu:Urukiko rwisumbuye rwakatiye Ndahiro Martin, Me.Niyonsenga J.baptiste na bagenzi be igifungo cy’imyaka 6 ku cyaha cyo gucura imanza za Gacaca

Na admin
December 9, 2022
Muri Nyamukuru, ubutabera
0
Rubavu:Urukiko rwisumbuye rwakatiye Ndahiro Martin, Me.Niyonsenga J.baptiste na bagenzi be  igifungo cy’imyaka 6 ku cyaha cyo gucura imanza za Gacaca
153
Yasangijwe
1.9k
Yasuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Dusabeyezu Seraphin, Nkunduwera Mathias bari inyangamugayo muri Gacaca bafatanyije n’Umuhesha w’inkiko Me.Niyonsenga Jean Baptise,hamwe na Ndahiro Martin bahamijwe icyaha cyo gukoreshya inyandiko mpimbano bagamije kwihesha inzu ya Nzabarankize Ancile.

N’urubanza rwasomewe mu ruhame none kuwa gatanu taliki ya 09 Kkuboza ku cyicaro cy’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu, aho abaregwa aribo Buzizi Salathiel Me.Niyonsenga Jean Baptise,hamwe na Ndahiro Martin bahamijwe icyaha cyo gucura urubanza rwa Gacaca bivugwa ko rwaciriwe mu Murenge wa Rambura,rwavugaga ko Nyakwigendera Gashegu Dismas yaba yarasahuye inka mu ishyamba rya Gishwati za Buzizi salathiel.

Mu kirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha buhagarariye umuryango wa Gashegu Dismas n’umugore we Nzabarankize Ancile  ,bwavuze ko Gashegu Dismas yitabye Imana kuwa 06/04/1994, ndetse bweretse urukiko icyemezo cy’uko uyu Nyakwigendera yitabye Imana ,mbere y’uko haba Jenoside yakorewe Abatutsi,mu nyandiko ndangizarubanza yashingiweho yitiriwe urukiko rwa Gacaca rw’umurenge wa Rambura yo kuwa 06/07/2009 ,isobanura ko habaye iburanishwa ku cyaha cya Jenoside ndetse Gashegu Dismas akaba yaritabye urwo rubanza aho yaregwagamo gusahura inka 104 zari mu Ishyamba rya Gishwati aho bavuga ko icyaha cy’ubusahuzi cyakozwe muri Kanama 1994.

Ubushinjacyaha buvuga ko urwo rubanza rutabayeho kuko rushingira ku cyemezo cy’uwitabye Imana (Attestation de deces) yemeza ko Gashegu yapfuye kuwa 06/04/1994,rero ko atagomba kuburana mu manza za Gacaca kuko zabaye yarapfuye,kandi n’inyangamugayo zivugwa guca uru rubanza umwe ariwe    Dusabeyezu Seraphin akaba afunzwe n’ubwo mugenzi we Nkunduwera Mathias kugeza ubu asa nuwatorotse Ubutabera, kubera urundi rubanza yakatiwemo rusa n’ururi kuburanwa naho yahamijwe icyaha cyo gucura imanza za Gacaca zitabayeho, kugira ngo batware umutungo w’uwitwa Sinayobye Emmanuel.

Ku birebana n’Umuhesha w’Inkiko Niyonsenga Tonny Umushinjacyaha yerekanye ko nta cyamunara yigeze akora kuko nta Raporo yayo yabashije kwerekana, ndetse hari n’ibaruwa yo kuwa 24/08/2016 yandikiwe n’urugaga rw’abahesha b’inkiko yamutegekaga kuba yaverishije,amafaranga yatejwe cyamunara kuri Konti ya MINIJUST iri muri BNR angana na 42.760.000 bivugwa yavuye mu cyamunara ntabikore,ndetse n’umuryango wa Gashegu wamwandikiye umusaba Raporo ya cyamunara mu ibaruwa yo kuwa 19/01/2016 nabo ananirwa  kuyibaha byose bikerekana ko nta cyamunara yabayeho.

Muri urubanza kandi hagarutswe ku ibaruwa yanditswe na Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Jomba yasabaga inzego za Polise gukurikirana uwahimbye Kashe mpuruza iri ku rubanza rufite nomero 302, kuko urukiko rwavuze ko itari iyabo, uru rubanza 302 ninarwo Me.Niyonsenga yashingiyeho ateza Cyamunara umutungo wa Nyakwigendera Gashegu Dismas.

Mu kwiregura Bwana Buzizi Salathiel wagaragaye nk’uwishurizwa yabwiye Umucamanza ko atari mu bacitse kw’icumu cyane ko Jenoside yabaye ari muri Kongo akaba yaratahutse muri 1996, ndetse ko nta nka yigeze agira mu ishyamba rya Gishwati,uyu Musaza yatakambiye urukiko avuga ko atazi gusoma ko ahubwo uwitwa Ndahiro Martin abereye ise wabo ariwe wagiye amuzanira impapuro ngo asinyeho agasinya ibyo atazi,uyu Buzizi kandi yavuze ko nta na rimwe yigeze abona Me.Niyonsenga Tonny wateje cyamunara umutungo wa Nyakwigendera Gashegu Dismas avuga ko ariwe arikwishyuriza.

Mu isomwa ry’urubanza RP 0081/2021/TGI/RBV rwasomwe na Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu Bwana Butera Etienne yakatiye igihano cy’igifungo  cy’imyaka ibiri Buzizi Salathiel na Me.Niyonsenga Jean Baptiste Thonny, cyo kuba ibyitso muri ubwo bujura bwo gukoreshya inyandiko mpimbano.

Mu gihe  Ndahiro Martin ,Dusabeyezu Seraphin bakatiwe igifungo cy’imyaka 6n’ ihazabu ya miliyoni enye(4.000.000frw)kuri buri muntu ,abahamwe n’icyaha bose muri uru rubanza  kandi bategetswe guteranya indishyi z’akababaro zingana n’amafaranga miliyoni cumi n’eshanu na Magana ane  (15.400.000frw ) zatswe n’umuryango wa Nzabarankize Ancila uhagarariwe na Me.Icyitegetse Godelive,umucamanza akaba yategetse ko inyandiko bashingiyeho bateza cyamunara umutungo wa Nyakwigendera Gashegu Dismas iteshejewe agaciro Umuryango wa Nyakwigendera usubizwa umutungo wabo.

Umuhoza Yves

Ibijyanye Nayo Inkuru

Intara ya Kivu y’amajyaruguru yongeye gufunga amayira yerekeza mu mujyi wa Goma
Mu mahanga

FARDC yihakanye ibyaha by’intambara ishinjwa n’inyeshyamba za M23

March 25, 2023
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina
Nyamukuru

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?
Nyamukuru

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka
Nyamukuru

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda
Nyamukuru

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18
Nyamukuru

Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18

March 24, 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izijyezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

October 23, 2020
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

November 3, 2022
ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

April 5, 2021
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

March 21, 2022
DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

24
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

20
Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC  i Luanda

Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC i Luanda

15
Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

15
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
KWAMAMAZA
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Call us: 0783 646 291

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.

Ntabyabonetse
Reba Byose
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.