Ubwo yagezaga indahiro ku baturage b’Akarere ka Rulindo ku wa 22 Ugushyingo, 2021 Umuyobozi w’Akakarere ka Rulindo Madamu Mukanyirigira Judith, yabwiye abitabiriye uwo muhango ndetse n’abaturage b’ako Karere ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo imibereho y’abaturage b’Akarere ka Rulindo irusheho kuba myiza.
Ibi yavuze ko azabigeraho yifashihije Itangazamakuru, aho yavuze ko agiye gukorana n’Itangazamakuru mu buryo bwa hafi kugira ngo rizajye rimufasha kumenya ibitagenda neza bibashe kuba byakosorwa ndetse n’ahari intege nke kugirango Akarere kongeremo imbaraga bityo ibikorwa by’Akarere byose bigende neza.
Ibi byose nk’uko uyu muyobozi w’Akarere yabivuze ariko bisa nk’aho byasigaye aho yabivugiye ubwo yarahiraga kuko kuva yatangira kuyobora aka karere abaturage bavuga ko umwaka ugiye kurangira nta gikorwa na kimwe mubyo yababwiye cyari cyagaragara ko cyakozwe ndetse ko no gukorana n’Itangazamakuru yabijeje ntabyo babona kuko ntaho babona Akarere kabo kagaragara mu Itangazamakuru ugereranyije n’utundi turere baturanye.
Umwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune yagize ati “ Ntabwo tuzi impamvu Rulindo kuva Kayiranga Emmanuel yatangira kuyiyobora itagaragara mu Itangazamakuru twibaza ikibura ngo ibikorwa byacu bigaragare bikatuyobera twari tuzi ko ubwo hagiyeho undi muyobozi bigiye guhinduka ariko turabona bikomeje kuba nka mbere.
Uyu muturage akomeza avuga ko utundi turere ubona twita cyane mu gukorana n’Itangazamakuru no kugaragaza ibikorwa ariko bakaba batazi ikibazo kiri mu Karere kabo.”
Asoza avuga ko bakeneye kumenya ikibura ndetse n’aho bipfira kugira ngo ibikorwa by’Akarere bigaragare mu Itangazamakuru kuko biri mu bituma abaturage badindira mu iterambere.
Mu kiganiro Rwandatribune yagiranye n’umukozi ushinzwe Itangazamakuru mu karere ka Rulindo Madamu Delphine Dukuzemariya yavuze ko nawe atazi igituma Akarere kadakunda gukorana n’Itangazamakuru kuko we ibyo asabwa aba yabikoze ariko ntihagire igikorwa.
Ati “ kubwa Kayiranga Emmanuel ho navugaga ibijyanye n’Itangazamakuru bakambwiraga ko nta ngengo y’Imari ihari y’Itangazamakuru nuko nkabura icyo ndenzaho, ariko ubu ubwo Umuyobozi aheruka kurahira yahise ambwira gukora inyandiko igaragaza ibikenewe mu gukorana n’Itangazamakuru (concept note) mpita mbitegura ndabimuha ntegereza ko hari igisubizo bazampa ndakibura namwe murabona igihe gishize uko kingana.”
Iyo ugerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere Madamu Mukanyirigira Judith akubwira ko ahuze ko nahuguka ari buze kuguhamagara ariko birangira atabonetse tukaba twaragerageje kumuvugisha hafi iminsi 5 yose mu bihe bitandukanye atubwira ko ahuze ko aza kuduhamagara ariko bikanga.
Ninde udindiza imikoranire y’Itangazamakuru n’Akarere ka Rulindo? Iki kibazo kizakemuka gute?
Ibindi ni mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho icyaba kibyihishe inyuma.
Norbert Nyuzahayo