Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), yandikiye Meya w’akarere ka Rulindo imwibutsa ko agomba gushyira mu bikorwa umwanzuro imaze igihe yaramugejejeho wo gusubiza mu kazi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbogo wirukanwe arengana.
Ku wa 7 Ukwakira ni bwo iriya Komisiyo yandikiye Meya Mukanyirigira Judith imusaba gusubiza mu kazi Gitifu Ndagijimana Froduald.
Muri Mata uyu mwaka ni bwo ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwirukanye mu kazi Ndagijimana n’abandi bayobozi batandukanye bashinjwa amakosa atandukanye.
Icyo gihe Meya Mukanyirigira yasobanuye ko Gitifu wa Mbogo na bagenzi be birukanwe bazira “kwifashisha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite”.
Yunzemo ati: “Ubu twarebye abakozi basanzwe bafite ubumenyi mu byo bariya bakoraga ngo babe babikora by’agateganyo kugira ngo serivisi batangaga zikomeze zihabwe abaturage, kandi turihutisha no gushaka abakozi bashya basimbura bariya muri izo nshingano.”
Ndagijimana nk’uko amakuru BWIZA dukesha iyi nkuru yamenye abivuga, yashinjwaga kujya muri ’système’ y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ndangamuntu (NIDA) agahindura imyirondoro y’umwe mu bana yarimo ikosorwa.
Amakuru kandi iki gitangazamakuru cyamenye ni uko Meya wa Rulindo atigeze agaragaza amazina y’umwana wahinduriwe imyirondoro.
NPSC mu ibaruwa yandikiye Meya wa Rulindo, yamusabye gusubiza mu kazi Gitifu Ndagijimana kuko byagaragaye ko atari we wahinduye imyirondoro ivugwa. Ni ibaruwa ikurikira indi baruwa iyi Komisiyo yandikiye uriya muyobozi gusa bikarangira yanze gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe.
Iyi Komisiyo yabwiye Meya iti: “Madamu muyobozi, mpereye ku ibaruwa no 2327/HRMC/24 yo ku wa 02/09/2024 Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta yabandikiye ibasaba gukuraho igihano cyo kwirukana mu kazi Bwana Ndagijimana Froduald ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo kubera ko atari we wahinduye amazina y’umwana ahubwo akaba yarahinduwe n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge, nk’uko byemejwe na NIDA ku itariki ya 06 Ugushyingo 2023.”
Yakomeje igira iti: […] maze kubona ko umwanzuro mwashyikirijwe utarashyirwa mu bikorwa kugeza ubu, mbandikiye mbasaba gushyira mu bikorwa umwanzuro wa Komisiyo wavuze haruguru, kandi mbasaba kuyimenyesha ishyirwa mu bikorwa ryawo mu gihe kitarenze iminsi 15 uhereye igihe muboneye iyi baruwa.”
Umwanzuro usaba Meya wa Rulindo gusubiza mu kazi Gitifu yirukanye wamenyeshejwe abarimo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, uw’Ubutegetsi bw’igihugu ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Kugeza mu ma saa 08:00 z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024 Meya Mukanyirigira ntiyari yagasubije mu kazi Gitifu Ndagijimana, nk’uko amakuru agera kuri BWIZA abyemeza.
Andi makuru yizewe agera kuri iki gitangazamakuru ni uko muri Mata ubwo uriya munyamabanga Nshingwabikorwa yahagarikwaga burundu, yari amaze ukwezi kumwe agaruwe mu kazi bijyanye no kuba nanone ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwari bwaramuhagaritse by’agateganyo na bwo bikaba ngombwa ko hitabazwa imbaraga za NPSC.
Ndagijimana yari yarahagaritswe ubwo yafungwaga mu Ugushyingo 2023 ku mpamvu na zo “z’amaherere”.
Andi makuru iki gitangazamakuru cyamenye ni uko uyu muyobozi nanone yigeze kuregwa mu rukiko na Meya wa Rulindo “gusinya amafishi y’ingurane z’abaturage” bangiririjwe imitungo ubwo hakorwaga “umuhanda wakozeho n’abayobozi benshi mu karere”, gusa birangira ubushinjacyaha bubuze aho bwahera bumukurikirana.
BWIZA ubwo yageragezaga kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo buteganya gukora ku byo bwasabwe, ntiyashoboye kuvugana ku murongo wa telefoni na Meya Mukanyirigira; ubutumwa bugufi twamwandikiye na bwo ntiburasubizwa.