Bamwe mu balimu bo mu murenge wa Kisaro , mu karere ka Rulindo ntibavuga rumwe ku mikoreshereze y’amafaranga bagenewe ku munsi mpuzamahanga wa mwalimu.
Ubwo hirya no hino mu gihugu hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Mwalimu ku wa 5 Ukwakira 2019, abo mu murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo bo ibyari ibirori byavuyemo igisa n’ubushyamirane kuko hari abarimu bashinja abateguye ibyo birori kunyereza amafaranga yari agenewe uwo munsi.
Rwandatribune.com iganira n’abarimu batandukanye bavuze ko mu rwego rwo kwishimira umunsi wabo, ibigo byo mu Murenge wa Kisaro byari byagiye bitanga umusanzu w’amafaranga ibihumbi 3 kuri buri mwalimu, ayo mafaranga akaba yaragombaga gukusanyirizwa hamwe kugira ngo abarimu bo muri uwo murenge bose bishimire hamwe.
- Kwamamaza -
Mu gihe mu Murenge wa Kisaro habarirwa abarimu 149, ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo na bwo bwongeyeho inkunga yabwo ingana n’amafaranga abarirwa mu bihumbi 190.
Bashingiye ku mitegurire n’uburyo ubusabane bwagenze ,bamwe mu barimu bavuga ko hari amafaranga yari agenewe ibirori byabo ashobora kuba yararigishijwe.
Bati:”Hakoreshejwe amafaranga ibigo byari byakoteje, ariko ayo yandi akarere kohereje na n’ubu twayobewe irengero hari hoherejewe ibihumbi 197 n’utundi turengaho, turi gukeka ko amafaranga yaba yaraheze mu nzira ya SEO n’abandi bayobozi b’ibigo babiri bakorana na we”.
- Kwamamaza -
Nyirimanzi Alpfred, ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kisaro uri mu bashinjwa kugira uruhare mu irigiswa ry’aya mafaranga we avuga ko amafaranga yagombaga gukoreshwa, ahubwo ko usanga hari abantu batanyurwa.
Nyirimanzi yagize ati:”nubwo bari bohereje ibihumbi 190 yiyongera ku yandi mu gutegura amafunguro no gutegura ibinyobwa nta kindi kintu gikozwe nko gutegura amafunguro, nta gahimbazamutsyi nta kintu na kimwe gikodeshejwe byarashobokaga ko babona ibyo bifuza ariko ibyo byose bo ntibabibara ko byatwaye amafaranga”.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gasanganwa Marie Claire ntiyemeranya n’abavuga ko hari abikubiye amafaranga yagombaga gukoreshwa mu munsi mukuru wa mwarimu.
Gusa, Gasanganwa avuga ko hashobora kuba harabayeho imitegurire mibi , aha aratanga ingamba zafatwa mu gukumira ko amakosa y’abaye yazongera ukundi .
Ati:”Bishobora kuba ari service ishobora kuba itaragenze neza ntibigere kuri bose cyangwa ntibishime nkuko byari byitezwe, numva aricyo navuga ubwo ubutaha tuzabinoza ariko buri wese abigizemo uruhare”.
Mu gihe bamwe mu balimu bo mu Murenge wa Kisaro ariko batunga agatoki inzego zibakuriye kunyereza amafaranga yari agenewe ibirori byabo, iyo ubabajije ingano z’ibyo bariye n’ibyo banyoye, bakubwira neza ko bihura n’amafaranga ibihumbi 3 bavuga ko bagenewe n’ibigo byabo. Gusa, ntawe ugaruka ku kiguzi cy’indi mirimo yaba yarakozwe mu gutegura ibyo birori.
- Kwamamaza -
Nkurunziza Pacifique