Minisiteri y’ubuzima iratangaza ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rikomeje gukaza intera kandi ari urugamba rukomeye ,inzego zose zikaba zisabwa ubufatanye mu kubikumira no kubirwanya, Iyamuremye Jean Damascene , umuyobozi ushinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC , avugako abayobozi bashyize hamwe ikoreshwa ryabyo ryacika burundu.
Ibi yabisabye abahagarariye abandi mu karere ka Rusizi, aho yabibukije ko ibiyobyabwenge bitangiza ubikoresha gusa ahubwo ko bimunga n’ubukungu bw’igihugu.
Aragira ati” Gushyira hamwe ni intwaro yadufasha kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge buri wese mu nshinganoze agire uruhare mu gutanga umusanzu wo kubirandura burundu imibare igaragazako mu karere ka Rusizi honyine umwaka ushize w’2019 ibyaha 109 bituruka ku ikoresha ry’ibiyobyabwenge.
Umuntu yakwibaza impamvu hari amategeko abihana n’izindi ngamba zashyizweho ariko abantu bagakomeza kubyishoramo hakenewe ko buri wese agira uruhare mu kubikumira ntibiharirwe inzego z’umutekano gusa , ahubwo inzego zose zishyiremo imbaraga buri wese yumve ko afite inshingano zo kubikumira ibyo turimo kuvuga birahagije kugirango turwane urugamba ry’ibiyobyabwenge ntabwo bisaba ubuhanga buhambaye bisaba kugira ubushake no gushyira hamwe.”
Abayobozi b’akarere ka Rusizi bavugako kuba baturiye ibihugu bidashyira imbaraga mu guhangana n’ibiyobyabwenge bituma habaho inkomyi ariko ingamba zifatwa barushaho kuzishyira mu bikorwa babifatanyije no gukaza ubukangurambaga mu baturage
Aragira ati ” Ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyarahagurukiwe hano mu karere ka Rusizi ntitubirebera , turabirwanya ,mu bufatanye n’inzego zose dufatanya ibiyobyabeenge bigaragaza cyane mu karere ka Rusizi hari urumogi, inzoga z’inkorano zitemewe harimo makwanjari usanga ari za muriture zihindurana amazina , ariko abaturage bamaze kugira umuco mwiza wo gutanga amakuru,kuko mu bigaragaza hari benshi babonye ko nta kiza cyo gukoresha ibyobyabwenge ahubwo batunga agatoki ababikwirakwiza bagahanwa tukaba twizera ko bizatanga umusaruro ushimishije aho mu bihe biri imbere iki kibazo kiba cyarakemutse burundu.”
Abaturage b’akarere ka Rusizi bavugako ibyobyabwenge muri aka karere byiganje mu rubyiruko aho bifuzako ibihano byakazwa kugirango bicike burundu.
Bimenyimana Damien atuye mu Murenge wa Gihundwe yagize ati ” Ushaka ubukene koko akoresha ibyobyabwenge , duhangayikishijwe n’uko urubyiruko arirwo ruza ku isonga mu kubikoresha, ariko kandi ababikwirakwiza ni abantu bakuru niyo mpamvu bene abo tubasabira ko bahanwa ibihano bikaze kuko bariya bana bangiriza nibo ejo hazaza igihugu gikeneye.”
Nkundurwanda Charles nawe atuye mu Murenge wa Kamembe yunzemo ati”Impamvu ibyobyabwenge bikomeje kugaragara nuko tubona hari ba nti bindeba yaba mu bayobozi no mu baturage,buri wese abigize inshingano mu kubirwanya byacika,ariko hari ababifitemo inyungu biha amafaranga menshi kuburyo babona nta kindi bakora atari ubucuruzi bwabyo, niyo mpamvu hakenewe ko hashyirwaho imbaraga kandi ni dushyira hamwe nkuko tubisabwa buri wese agatanga amakuru ku gihe nta kabuza ibyobyabwenge bishobora kuzaba amateka mu gihugu cy’u Rwanda.”
Gukoresha ibyobyabwenge bigira ingaruka ku muntu ubikoresha ziganjemo ubukene, amakimbirane mu miryango,kutubahiriza amategeko n’ibindi, ariyo mpamvu abanyarwanda basabwa kubigendera kure kugirango barusheho kugira ubuzima buzira umuze.
INGABIRE RUGIRA Alice