NyamukuruUmutekano

Rusizi:Leta ya Congo imaze gushikiriza U Rwanda abandi barwanyi batanu ba FLN n’ababakomokaho 28

Leta ya Congo imaze gushikiriza U Rwanda abandi barwanyi batanu ba FLN n’ababakomokaho 28

Leta ya Congo imaze gushikiriza U Rwanda abandi barwanyi batanu ba FLN n’ababakomokaho 28

Abarwanyi batanu bo mu mutwe CNRD /FLN wiyomoye kuri FDLR muri 2016, n’abandi 28 babakomokaho, bagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu bavanwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,muri Kivu y’amajyepfo.

Iki gikorwa  cyabereye mu Karere ka Rusizi ku mupaka wa Bukavu, aho ibihugu byombi bihana imbibi.

Ni umuhango witabiriwe n’umuyobozi ushinzwe iperereza mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Maj Pascal Munyankindi, n’abandi bashinzwe iperereza muri batayo ya 33 yo muri RDC.

Abazanywe barimo abarwanyi batanu, abana 18 n’abagore 10.

Mu kiganiro twagiranye  na Captain Dieudonné Kasereka, umwe Umuvugizi wa Operasiyo Zokola 1

Yagize ati “Aba bantu batawe muri yombi mu hantu hatandukanye, murabizi ko mu gace ka Kilehe ho twabamazemo ndetse no muri Walungu, ubu twerekeje mu gace ka Mwenga, aho turimo gukurikirana aba barwanyi ba FLN bahunganye intwaro,kandi tumaze kwica benshi abandi bagenda bishikiriza MONUSCO.

Capt.Kasereka yavuze ko abarwanyi bake b’uyu mutwe bari mu gace ka Mwenga ,Kitombwe nahitwa I Ninja,nyuma y’aho ingabo za leta zitangiye kubakwiza imishwaro.

Ati “Twatangije umukwabu kuri abo barwanyi bari mu mashyamba ya Kasika,Hewa Bora na Kawuzi Biega kandi tuzakomeza kubasangamo, icyo nicyo mbijeje.”

Tariki 16 Ukuboza 2019, abarwanyi 291 barimo ababakomokaho 11 bageze mu Rwanda, naho tariki 21 Ukuboza hazanwa abandi 71 barimo babakomokaho 1,471.

Kuva mu Ugushyingo, ingabo za RDC zagabye ibitero muri Kivu y’Amajyepfo bigamije gutsinsura imitwe yitwaje intwaro yaba ikomoka mu bihugu by’ibituranyi n’iy’imbere mu gihugu.

Umwe muri iyo mitwe ni CNRD, ubarizwamo abahoze mu mutwe wa FDLR. Mu cyumweru gishize, ingabo za RDC zatangaje ko zafashe abarwanyi bagera ku 2000.

Tariki 25 Ukuboza 2019, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zemeje ko zataye muri yombi abayobozi babiri bo mu mutwe wa CNRD ugizwe n’abarwanyi bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bahoze bari muri FDLR.

Abo ni Wiliyamu Mutabazi wari Umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida wa CNRD UBWIYUNGE akaba na Perezida wa MRCD Wilson Irategeka na François Muvunyi uzwi ku mazina Maboko , aho umwe yari Umunyamabanga Mukuru undi ari umwe mu banyapolitiki bo hejuru ba CNRD.

 

Twababwirako Wiliyamu Mutabazi na François Muvunyi,boherejwe mu Rwanda bari abayobozi bakomeye mu Ihuriro rya MRCD ya Twagiramungu Faustin afatanyije na Wilson Irategeka,William Mutabazi yavutse muri 1960, muri Komini Rusatira,Perefegitura ya Butare,ubu ni mu ntara y’amajyepfo mu Karere ka Huye.yinjiye muri FDLR muri 1997 aba Umunyamabanga wihariye wa Ignace Murwanashyaka wari Perezida wa FDLR.

Wiliyamu Mutabazi mu ntambara ya 1994 yari Umukozi muri SONARWA ,muri 2016 yasohotse muri FDLR ajya gufatanya gushiga umutwe wa CNRD UBWIYUNGE afatanije na Wilson Irategeka.

 

Ingabire Rugira Alice

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close