Imirwano ikomeye yadutse mu bice 4 byari bisigaye bigenzurwa na RUD URUNANA,FPP na Wazalendo muri Rutchuro
Umuvugizi w’imitwe ya Wazalendo Jules Mulumba yatangaje ko kuri uyu wa gatanu taliki ya 02 Kanama 2024 mu gace ka Binza rwambikanye hagati ya Wazalendo na M23 aya makuru kandi yemejwe na Col.Gasiga Umuyobozi wungirije wa FPP Abajyarugamba umutwe w’inyeshyamba zikomoka mu Rwanda umaze igihe kinini mu gace ka Katwiguru.
- Kwamamaza -
Umutwe wa FPP kandi uvuga ko M23 yateye ibirindiro byawo byari ahitwa Kiseguru,Nyagahanga,na Katwiguru abarwanyi b’umutwe wa M23 bakaba bamaze kuhigarurira Col.Gasiga aganira n’isoko ya Rwandatribune iherereye Ishasha yavuze ko abaturage batuye muri utwo duce bariguhungira ahitwa Nyamirima na Kinyandonyi.
- Kwamamaza -
Umutangabuhaya wabyiboneye n’amaso avuga ko amasasu menshi yunvikanye no mu bice bya Nyabanira byari bisanzwe bigenzurwa na Col.Jyango Komanda wungirijwe w’umutwe wa RUD URUNANA,uyu mutangabuhamya kandi avuga ko impamvu benshi mu barwanyi b’iyi mitwe bahungiye Binza bari basanzwe baziko ako gace katazaterwa kubera ubwinshi bw’imitwe yitwaje intwaro yari imaze imyaka irenga 20 ihakorera .
,mu gihe M23 yakwigarurira ako gace yaba ifunze isoko y’ubukungu bwinshi bw’imitweya RUD URUNANA cyane ko mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo Kivu Tracking bwemeje ko byibuze hegitari ibihumbi 15000 zisoreshwa n’abarwanyi b’iyi mitwe ku buryo FDLR,FPP na RUD URUNANA bitabura kwinjiza akayabo k’ibihumbi 150 by’amadorari buri kwezi.
- Kwamamaza -
Nubwo ubuvugizi bw’imitwe ya Wazalendo bwiyitirira iyi ntambara yadutse muri ako karere Ubuyobozi bwa Sosiyete Sivili siko bubibona,Umwe mu bavugizi b’iyi miryango uri Ishasha utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko ubu imirwano yadutse muri kariya gace ari M23 ihanganye na RUD URUNANA,FDLR na FPP iyi mitwe ikaba ariyo yatangije imirwano kuri M23 mu gace ka Ngwenda,twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bwa M23 buvuga kuri iyi mirwano k’umurongo wa telephone duhamagara Umuvugizi wayo mu bya gisilikare Lt.Col Wily Ngoma ntitwamubona kugeza ubw twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally