Muri iki gitondo cyo ku itariki ya 27 Mata 2022, ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zibyutse hikozanyaho n’abarwanyi b’umutwe wa ARC/ M23 muri Gurupoma ya Jomba yo muri Teritwari ya Ruthuru muriKivu y’Amajyaruguru.
Abaturage batuye i Bugusa bavuga ko guhera mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Mata 2022, babyutse bumva urusaku rw’imbunda nini n’intoya hafi y’ibirindiro by’abarwanyi aba ARC/M23. Aba baturage baganiriye n’isoko y’amakuru ya Rwandatribune bavuga ko kugera mu masaha ya Saa mbiri (8h00) za mu gitondo urusaku rw’amasasu rwari rucyumvikana muri aka gace.
Iyi mirwano ije ikurikira indi yabaye kuwa 23 Mata 2022,ubwo ibiganiro Perezida Felix Antoine Tshisekedi yagiranaga n’imitwe yitwara gisirikare byari birimbanije i Nairobi muri Kenya. Iyi mirwano ikimara kubura intumwa za M23 zari mu biganiro na Perezida zahise zirukanwa mu nama , aho Leta ya Kinshasa yashinjaga uyu mutwe kuba ariwo watangije imirwano ku ngabo z’igihugu.
M23 yaherukaga gutangaza ko agace ka Bugusa kari muri Gurupoma ya Jomba ariyo ikagenzura, nyuma yo guhagarara bwuma igasubizayo ibitero FARDC yayigabyeho kuwa 23 Mata 2022.
Twagerageje kuvugana na Majoro Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 ku murongo wa Telefoni ntibyadukundira .
Uruhande rw’igisirikare cya Congo Kinshasa narwo ntacyo ruratangaza.