NyamukuruUbutaberaUbuzima

Musanze: Umugabo yafunzwe nyuma yo kuvuga ko avura coronavirus

Umugabo yafunzwe nyuma yo kuvuga ko avura coronavirus

Mu majyaruguru y’u Rwanda, Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), rwataye muri yombi umuvuzi gakondo ukorera mu karere ka Musanze watangaje amashusho kuri ‘internet’ avuga ko avura coronavirus indwara yajegeje Isi ya Coronavirus.

Amashusho yari kuri YouTube y’uyu mugabo wo mu karere ka Musanze, yavugaga ko asanzwe ari “umuvuzi gakondo” kandi afite umuti uvura icyorezo cya coronavirus.

Ni muri videwo yashyizwe ku rubuga youtube ariko yamaze kubikwa ku buryo nta wundi wayireba uretse uwayishyizeho(private mode) yari ifite umutwe ugira uti” Agashya, Musanze, Umunyarwanda yavumbuye umuti uvura coronavirus. Link yari iyi https://youtu.be/3ZflJgFCVFs.

Marie Michelle Umuhoza, umuvugizi w’urwego rukurikirana ibyaha mu Rwanda (Rwanda Investigation Bureau), yabwiye hanga.rw ko ejo hashize tariki 16/3/2020, RIB ikorera mu karere ka Musanze yataye muri yombi uyu muvuzi gakondo.

Umuvugizi ati “Ni byo koko umuvuzi gakondo witwa Ndamyebera Reverien ari mu maboko ya RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha, Ubwambuzi bushukana n’ububeshyi, afungiye kuri sitasiyo ya Muhoza”

Yavuze kandi ko iperereza rikomeje kubagize uruhare gutangaza inkuru yagaragaye kuri YouTube.

Umuhoza akangurira abanyarwanda kwitwararika kuko uwo ari we wese uzagaragaraho ibintu byo kubeshya no gukwirakwiza ibihuha kuri coronavirus azabihanirwa hifashishijwe amategeko.

Madamu Umuhoza avuga ko ubu hari gukorwa iperereza ku byaha uyu mugabo aregwa.

Michelle avuga ko uru rwego rugenza ibyaha mu Rwanda rutazihanganira abantu bose bashobora gukora ibyaha bitwaje iki cyorezo.

Ingingo ya 39 y’ Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa agatangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS (WHO) riburira abantu kwirinda amakuru adatanzwe n’inzego z’ubuvuzi zizewe muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus.

Covid-19 ni imwe mu bwoko bwa virus zisanzwe zizwi ziswe coronavirus, iyi virus nta muti cyangwa urukingo rwayo biraboneka.

Ibimenyetso byayo ni inkorora, umuriro no guhumeka bigoranye, abaganga bavura ibi bimenyetso kugeza iyi virus ishize mu mubiri w’umuntu.

Abagera kuri 80% by’abayandura bashobora kuyikira nk’uko OMS ibivuga.

Covid-19 ubu muri Afurika:

Ndacyayisenga Jerome

 

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close