Ubundi Ingoma yabo yitwaga Nyabahinda. Igihugu cy’Ababanda cyitwaga Nduga. Bakundaga kuvuga ngo “Nduga ngari ya Gisari na Kibanda”.
Gisari ni muri Komini Ntongwe naho Kibanda iri muri Komini Nyamabuye.”Nduga ngari” yari ibumbye uturere twose twa Perefegitura ya Gitarama, ukongeraho Komini Nyabisindu (Busanza-Nord), Shyanda, Ntyazo na Muyira zo muri Butare.
Ababanda bigeze no kwambuka Nyabarongo, bagura igihugu batera u Rwanda ku bwa Mibambwe I Mutabazi, bayobowe na Ngoga mwene Mashira umwami w’i Nduga.
Buhiraga inka zabo mu Muhima wa Kigali ngo “Abahima ntibahakandire !” Umwami uheruka wabaye ikirangirire ni Mashira wa Nkuba ya Sabugabo, nta bwo Mashira yari mwene Sabugabo nk’uko bamwe na bamwe babivuga ubu.
Mashira bamushyize no mu mandwa baramubandwa, cyane cyane abo mu Nduga nyine ukuyemo “imfura”. Yari afite ingo enye zikomeye aha hakurikira : Kibanda muri Komini Nyamabuye, Cyubi muri Komini Rutobwe, Kigina cya Ndiza bugufi y’isoko y’umugezi wa Nyakabanda uri hafi y’ibiro bya Komini Nyakabanda, na Nyanza muri Komini Nyabisindu.
Mu Burundi hari umuryango w’Ababanda ubarirwa mu Batunzi b’indobanure, nyamara kandi hari abitwa “Abashira” ngo bakomoka kuri Mashira.
Dore muri make uko Ababanda bari batuye mu Rwanda mu mwaka wa 1960 : ahanini ni igipande gihurutuye kuva mu Rwankeri (Ruhengeri) kikamanuka gisesa mu Marangara (Gitarama) unyuze mu Buhoma, mu Bushiru bw’iburasirazuba, mu Bukonya, mu Cyingogo, Ndiza.
Muri icyo gipande hari ikigereranyo cya 31,17% y’Ababanda ku bahatuye bose. Twongereho ko Amarangara yo muri Gitarama yategekwaga n’umwami w’umubanda witwaga Nkoma ya Nkondogoro, bakongeraho ngo “ikirozi cyo mu Marangara kitarogera ubusa nk’aba none”.
Mu by’ukuri Amarangara yari afite ubwigenge bucagase, ariko abami baho bakagengwa n’umwami w’ i Nduga mwene wabo. Bavugaga hambere aha ko Ababanda badutse mu Rwanda babungererana inka zabo. Ibyo ntibivuga ko kubera iyo mpamvu, bose bari abatunzi, Ababanda benshi bakunze kugira inka z’imbata nyinshi.
Agasigisigi k’ubwo bukire bw’inka nyinshi ni iz’umugabo w’i Gakoma k’Ababanda muri Komini Muyira witwaga Senteteri wari utunze inka nyinshi mu bya 1940 ku buryo bazitaga “Urukubazuba” (ngo aho izuba rigera hose urazihasanga!). Senteteri uwo kandi yari Umuhutu birazwi.
Biracyaza !!
Uwineza Adeline