Mubuzima busanzwe Abanyarwanda bavuga ko nta mugabo umwe, imvugo bakoresha iyo bashaka kuvuga ko nta wigira, ahubwo ubufatanye cyangwa gukorera hamwe, aribyo bituma iterambere rya muntu ryihuta.
Uyu munsi tugiye kugaruka kubyiza byo gukorera hamwe mu buzima bwa buri munsi ( Team work), uko bishobora kwihutisha akazi ndetse n’uko bigenda bifasha buri umwe kugiti cye.
Iyo uri gufatanya n’abandi, ibikugoye baragufasha, kuko burya ntawe umenya byose.
- Kwamamaza -
Iyo mugendana mu nzira ukanyerera arakuramira, aho utabashije kwiyambutsa akagufasha gushaka uburyo nyabwo bwo kuharenga.
Mu kinyarwanda baravuga ngo “inkingi imwe ntigera inzu”, bivuze ko iyo imwe ishyigikirwa n’izindi hanyuma inzu ikaboneka.
Izi ni zimwe mu nyungu wakura mugukorera hamwe n’abandi ibyo waba urimo byose.
- Kwamamaza -
Uwineza Adeline
Rwandatribune.com