Prostate ni rumwe mu ngingo zigize imyanya myibarukuro y’abagabo, iki gice giherereye munsi y’uruhago ,gikikije umuheha usohora inkari n’amasohoro.
Prostate ifite akamaro kanini kuko niyo ikora ibitunga intanga ngabo mbere y’uko zisohoka, abashakashatsi mu by’ubuzima bavumbuye ko kanseri ya prostate yaba iterwa n’imikurire irengeje urugero y’uturemangingo two mu rugingo rwayo.
Ushobora kwibaza uti ese nibande bakunze kwibasirwa n’indwara ya prostate?
- Kwamamaza -
Abashakashatsi bavuga ko guhera ku myaka 40 y’amavuko, porositate yawe ishobora kugenda isaza cyane ndetse bikaba byatuma irushaho gukora nabi bityo ukaba wagira ibibazo bikomeye birimo no kurwara kanseri yayo, Mubo ikunze kwibasira twavuga nk’abagabo barengeje imyaka 50 y’amavuko.
Nubwo bigoye kubona ibimenyetso bya kanseri ya prostate iyo umuntu agifatwa ariko uko igenda ikura bigenda byigaragaza.
- Kwamamaza -
Prostae yamaze kwangizwa na Kanseri
Mu bimerenyetso bya kanseri ya prostate harimo gushaka kujya kunyara kenshi mu ijoro, kudashobora kunyara cyangwa kutabasha guhagarika ubushake mu gihe ugiye kunyara, kunyara ukumva ziraza arinke ugereranyije n’uko ubishaka cyangwa kunanirwa kurangiza kunyara ngo wumve zishizemo, kumva umeze nkurigushya mu gihe uri kunyara, kubona amaraso mu nkari, kugira amaraso mu masohoro, kugira uburibwe mu mayunguyungu, no mu gace kumugongo wo hasi, kugira uburibwe cyangwa uburyaryate ku gitsina no kubabara mu magufa yo mumugongo wo hasi.
Ibi ni bimwe mu byongera ibyago byo gufatwa n’indwara ya kanseri ya prostate.
Umubyibiho ukabije, guhura n’ibinyabutabire bibi , kunywa itabi, kudakora imyitozo ngorora mubiri, imirire mibi nko kurya ibinyamavuta byinshi, ndetse n’uruhererekane mu miryango, gukora imibonanompuzabitsina idakingiye n’abantu benshi, abaterura ibiremereye cyane bibarusha ibiro igihe kirekire, kuba warigeze kumenyera gukora imibonanompuzabitsina nyuma ukabihagarika n’ibindi.
Dore ibyo wakora kugirango ugabanye ibyago byo kuba wafatwa na kanseri ya prostate
Gabanya kurya inyama zitukura mu mafunguro yawe, wibande kumboga n’imbuto , gerageza gukora imyitozo ngorora mu biri bihoraho, gerageza kwibanda ku mafunguro arimo vitamin E, n’arimo imyunyu ngugu ya seraniyumu, kwisuzumisha kanseri ya prostate byibuze rimwe mu mwaka.
- Kwamamaza -
Jya ukoresha inyanya byibuze ebyiri mu cy’umweru kuko zifitemo intunga mubiri zishobora guhangana n’indwara ya prostate, bikaba byiza kurushaho ugiye uzirya nk’isosi kuko aribwo zigira umumaro cyane.
Abahanga mu by’ubuzima bagira inama abagabo bose bari mu kigero cy’imyaka nka 50 kuzamura ko bagomba kugana muganga bakisuzumisha hakiri kare kuko iyi ndwara iyo ivuwe hakiri kare ishobora gukira ariko iyo utivuje kare ifata agasabo k’intanga ikakangiriza ndetse uko igenda ikura Niko igenda ijya mu bice by’umubiri kugeza umuntu imuhitanye.
Niyonkuru Florentine