Désiré Kabare Rugamaninzi 2, Umuyobozi akaba n’ umwami w’Ubutegetsi bwa Kabare yatanze; ni Amakuru yemejwe n’ abakomoka mu muryango we muri Bukavu na Kinshasa ko uyu mwamwi N’Nabushi yaguye mu bitaro byo muri Maroc aho yari yaragiye kwivuriza.
Amakuru yatunguye abatari bake ku mbga nkoranyamabaga aho umuryango we watangaje ko Umwami Kabare Rugemaninzi 2 yatanze aho yagiraga ati: “Umuryango wa Bashi-Bahavu, (Cibyuguma) ufite agahinda gakomeye ko gutangariza imiryango 9 duhuriyemo harimo imiryango ya bashiki bacu ndetse no ku baturage ba Kongo urupfu rwa Nyiricyubahiro Mwami Kabare Rugemaninzi Nnabushi Désiré, Umuyobozi w’Ubutegetsi bwa Kabare mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uru rupfu rukaba rwabereye muri Maroc, aho yari amaze amezi menshi yivuriza, rukaba rwaciye igikuba mu muryango. Cinyabuguma yihanganishije cyane imiryango y’abamukomokaho, Umuryango wa Kabare ndetse na Udezoka, “ibi bikaba bisomwa mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na” Cinyabuguma”, umuryango uhuriwemo n’ Abasi n’ Abahavu bo muri Kivu y’epfo.
- Kwamamaza -
Nyakwigendera Azwi nk’ umwami w’ ubushi bitewe nuko abatware gakondo baganje mu bice by’Abashi bakomoka ku mukurambere wabo N’Nabushi, Désiré Kabare akaba yari umuntu w’incuti kandi usabana.
Désiré yagize uruhare mu bikorwa byinshi by’amahoro muri DRC, yari ku mpande zose kugira ngo yubahirize umwanya w’umuyobozi gakondo muri DRC ariko kandi no kubana mu mahoro hagati y’abaturage bo mu karere.
Mwami Kabare ni umwe mu bayobozi gakondo ba Kivu yepfo batagize ikibazo cyo guhuza n’ihindagurika ryabaturage. Uburenganzira bw’umugore, kuzamura urubyiruko, Mwami Désiré Kabare yari hafi yimyaka yose. Yagize ubucuti mu bihe byose.
- Kwamamaza -
Kugeza ku rupfu rwe, Mwami Désiré Kabare yari yarahisemo kwinjira muri politiki yinjirira muri UNC ya Vital Kamerhe. Ishyaka ryamwemereye gutorerwa kuba depite w’intara muri Kivu y’Amajyepfo mbere yo guha umwanya we umwungirije akaba n’umuhungu we.
Urupfu rwa Désiré Kabare ni igihombo gikomeye ku bashi muri rusange ndetse n’ubutegetsi bwa Kabare by’umwihariko, kuri ubu amaso akaba ahanzwe ku kumenya umuntu uzemera kwikorera inshingano zikomeye zo kuyobora Umuryango wabakabare n’ ubwinshi bwabo.
Rwandatribune.com