Perezida w’ inzibacyuho wa Sudan General Abdel Fattah al-Burhan yakiriwe mu biro by’ umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda Nyuma y’amezi 7 gusa uwo bahanganye ku butegetsi, General Mohamed Hamdan Dagalo wahoze yungirije Burhan mbere y’uko bashwana, yari i Kigali aho nawe yakiriwe n’ umukuru w’ igihugu Paul Kagame bakaganira.
Mu byumweru hafi bibiri bishize Perezida w’inzibacyuho General Abdel Fattah al-Burhan yarokotse igitero cy’indege ebyiri za ‘drones’ cyari kigambiriye kumuhitana aho yari ari mu birori byo gusoza amasomo y’abasirikare mu burasirazuba bwa Sudan, igihugu kimaze umwaka urenga mu ntambara bivugwa ko ari yo ikomeye cyane irimo kuba muri iki gihe muri Afurika.
Burhan yaje i Kigali nyuma y’uko uwo bahanganye, General Mohamed Hamdan Dagalo na we yari i Kigali mu kwezi kwa Mutarama k’uyu mwaka, Gen. Dagalo wahoze yungirije Burhan mbere y’uko bashwana, akuriye umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF) ubu ugenzura igice kinini cy’umurwa mukuru Khartoum ndetse n’ibice by’uburengerazuba bwa Sudan.
- Kwamamaza -
Nyuma y’uko imirwano itangiye hagati y’aba bajenerali bombi muri Mata umwaka ushize wa 2023, abantu barenga miliyoni 10 bamaze guhunga bava mu byabo, mu gihe ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubumwe bwa Afurika na ONU birimo gushyira imbaraga mu biganiro byo guhuza impande zombi ngo haboneke agehenge.
Abasesenguzi mu bya Politike yo mu karere bavuga ko impande zihanganye muri iki gihe zirimo gushaka uko zashyigikirwa n’ibihugu, cyane cyane bya Afurika, akaba ariyo mpamvu mu mezi ashize, General Dagalo yagaragaye agenderera ibihugu byo mu karere aganira n’abakuru b’ibihugu, ababwira impamvu ye, n’impamvu y’ibirimo kuba mu gihugu cye, mu muhate wo gushaka ko bamushyigikira.
Nyuma yo kwakirwa na Paul Kagame i Kigali muri Mutarama uyu mwaka, General Dagalo yavuze ko yasobanuriye Kagame ibyatumye haduka intambara muri Sudan, kandi ko Kagame “yumvise intego yabo y’ahazaza ha Sudan”, yongeraho ko bizeye “ubunararibonye n’ubuhanga” by’u Rwanda mu kubafasha kuva mu kaga no kugarura amaho.
- Kwamamaza -
Nyuma y’ amezi arindwi nyuma y’ uko Dagalo agiriye uruzinduko i Kigali, Burhan na we yagaragaye i Kigali, aho uyu munsi kuwa mbere, ibiro bya Perezida w’u Rwanda byatangaje ko Paul Kagame yakiriye General Abdel Fattah al-Burhan wari witabiriye umuhango wo kurahira ku cyumweru. Ibyo bombi baganiriye ntabwo byatangajwe.
Umuhate wo guhagarika iyi ntambara biciye mu biganiro wageragejwe n’ibihugu n’imiryango y’ibihugu itandukanye mu mezi yashize ariko ntacyo wagezeho kugeza ubu.
Nyuma yo kurokoka igitero cy’indege zitagira abapolote mu mpera z’ukwezi gushize, ubwo yari ageze ahantu hatekanye, Gen Burhan yasubiwemo n’ibiro ntaramakuru AFP agira ati: “Ntituzasubira inyuma, ntituzamanika intwaro, kandi ntituzagirana ibiganiro”.
Gusa nyuma y’umuhate wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubutegetsi bwe buherutse kwemera ibiganiro n’uruhande rwa Dagalo, ariko bushyiraho ibigomba kubahirizwa mbere y’ibyo biganiro.
Ibi byafashwe nk’igihato mbere y’uko n’ibyo biganiro bigomba kubera i Genève/Geneva mu Busuwisi kuva ku wa gatatu tariki 14 Kanama uy mwaka bitangira.
Igihe yari i Kigali, intumwa za leta ya Burhan na zo zahuriye i Jeddah muri Arabia Saoudite na Tom Periello intumwa yihariye ya leta ya Washington, ngo baganire by’ibanze ku biganiro by’i Geneve. Ibinyamakuru muri Sudan bivuga ko ibiganiro by’i Jeddah byarangiye ntacyo bumvikanye n’intumwa ya Amerika. Amerika yarimo igerageza ngo leta ya Burhan ikureho ibyo yasabye ko bigomba kubahirizwa mbere yo kuganira n’uruhande rwa Dagalo i Genève.
- Kwamamaza -
Ukutavuga rumwe kw’aba bagabo bombi bafatwa nk’abaperezida ba Sudan nubwo baticaye mu biro bimwe kwatangiye nyuma y’impinduramatwara ya 2019 yakuyeho uwari perezida Omar al-Bashir, Gen Burhan yashinzwe kuyobora inzibacyuho yagombaga gushyiraho ubutegetsi bwa gisivile, gusa mu 2021 Burhan yakuyeho abagize Inama y’Inzibacyuho yari ayoboye ashyiraho abandi bashya, ibyafashwe nka ‘coup d’état’ n’abatavuga rumwe na we.
Ibintu ntibyagenze neza, hakomeje imyigaragambyo yamagana igikorwa cya Burhan, n’impagarara mu gihugu. Mu kwezi kwa Werurwe 2023, Gen Mohamed Dagalo wari wungirije Burhan yatangaje kuri televiziyo ko ‘coup d’état’ yo mu 2021 “yari ikosa” kandi isa n’iyagaruyeho abari ku butegetsi bwa Omar al-Bashir.
Nyuma y’ibyumweru by’umwuka mubi hagati ya Burhan na Dagalo, tariki 15 Mata(4) 2023 imirwano ikomeye yatangiriye mu murwa mukuru Khartoum no mu yindi mijyi nka Omdurman, El-Fasher na Port-Sudan, abarwanyi ba RSF batana mu mitwe n’ingabo za leta, kuva ubwo kugeza magingo aya.
Ihuriro ry’abaganga muri Sudan rivuga ko abantu barenga 40,000 bamaze gupfa kuva iyi ntambara yatangira, ko muri bo abarenga 20,000 bapfiriye mu mirwano, 16,000 bakicwa no kubura ubuvuzi n’inzara, abandi ku zindi mpamvu zijyanye n’iyi ntambara.
Rwandatribune.com