NyamukuruSiporo

Sugira Erneste yongeye gukora andi makosa avugako yatijwe ikipe ya Police FC ubuyobozi bwe butabizi

Nyuma y’uko Sugira Erneste afatiwe ibihano n’ikipe ye yakiniraga APR byo kumara amezi abiri adakina muri iyi kipe kubera amagambo atari meza yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Ernest Sugira yatangarije ikinyamakuru FunClub.rw, amakuru ubuyobozi bwa APR FC bwateye utwatsi, ko ubuyobozi bwa APR FC bwamaze kumutiza ikipe ya Police FC mu gihe cy’amezi 6 asigaye y’umwaka w’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, akazagaruka mu ikipe ye mu mwaka w’imikino wa 2020/2021. Gusa

Nyuma y’uko amakuru yagite acicikana hirya no hino byatunguye ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC Kuko itigeze ibona ibaruwa yo gutira Sugira ivuye mu ikipe ya Police FC, ko nta n’ibiganiro yigeze igirana n’iyi kipe cyangwa uyu mukinnyi imutiza kuri Police FC.

Umunyamabanga mukuru wa APR FC Lt.Col. Sekaramba Sylvestre avuga ko Sugira Ernest yatiwe n’amakipe nka Rayon Sports na Gasogi United .

Yagize ati” Ibyo Sugira abatangarije ni ibinyoma kuko APR FC itigeze imutiza ikipe ya Police FC, ntabwo watiza umukinnyi ahantu batigeze bamutira.”

Umunyamabanga mukuru wa APR FC aganira na FunClub dukesha iyi nkuru ku murongo wa telefoni yakomeje agira ati “Biradutangaje kuko tubibonye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga za Sugira Erneste turumirwa”

Yakomeje avuga ko ikipe bazi zatiye Sugira ari Rayon Sport FC ndetse na Gasogi United kandi  ko batarabaha igisubizo .

Bikaba  bishoboka ko Sugira yakongera agafatirwa ibindi bihano nyuma y’uko hari ibindi yararangije byo kutitwara neza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Joselyne Uwimana

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close