Twizerimana Christian wamamaye mu muziki nka The Bless mu Rwanda by’umwihariko i Musanze aho akomoka, nyuma y’igihe atagaragara mu ruhando rwa muzika nyarwanda yagarkanye indirimbo yise Police Woman’ ivuga urukundo rw’ikirenga yakunze umupolisikazi.
The Bless ni imwe mu mpano zavumbuwe n’inzu itunganya umuziki ya Top 5 SAI iyoborwa na Uwineza Patrick mu Karere ka Musanze, ari mu bigeze guhirwa n’umuziki nyuma abigendamo biguru ntege ubwamamare bwebuburirwa irengero.
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Ikibazo’ yatumye atumirwa gukorera ibitaramo hirya no hino mu Gihugu, ni indirimbo yakunzwe bikomeye ikoreshwa mu biganiro bitandukanye mu Rwanda.
Mu kiganiro na The Bless yahaye Umuseke yavuze ko yagarutse mu muziki nyuma y’igihe kinini inganzo imuhata kuwugarukamo.
Nyuma yo guhatwa n’inganzo agahitamo kugaruka mu muziki, The Bless avuga ko itsikira rye ryatewe n’imbogamizi nyinshi ariko n’impamvu zo kugaruka mu muziki ari nyinshi.
Ku ikubitiro nk’umwana wisanga iwabo, TOP 5 SAI yinjije mu muziki The Bless ni na yo imugaruye mu kibuga, agarukanye indirimbo yitwa ‘Police Woman’ yakozwe n’uwitwa Michael Beat.
‘Police Woman’ ni indirimbo aririmba atera imitoma y’akataraboneka Umupolisikazi amusaba urukundo yatubwiye aho igitecyerezo cyo kuyikora cyavuye.
Ati “Iyi ndirimbo ifite igitekerezo cyagutse kijyanye n’Abakobwa bakora umwuga w’Igipolisi cyangwa abashaka kwinjira muri uwo mwuga mwiza wo kurinda umutekano w’Igihugu.”
Akomeza agira ati “Nashatse gutinyura abakobwa bumva ko baramutse bagiye mu Gipolisi babura abakunzi, hari n’abasore batinya kubenguka Abapolisikazi kubera akazi kabo. Urukundo ni urukundo kandi Police Woman arakunda akanakundwa dore ko Abacu ari na beza cyane.”
Indirimbo Police Woman ya The Bless