Umunyarwanda Tito Barahira wari warakatiwe igifungo cya Burundu n’ urukiko rwa rubanda ruri i Paris mu Bufaransa mu mwaka w’ 2017 rumuhamije ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yapfuye aguye aho yari afungiye mu Bufaransa.
Ni amakuru yamenyekanye ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki 29 Nyakanga 2024 atangajwe na Me. Richard Gisagara wari mu bunganiraga abaregera indishyi mu rubanza rwa Barahira na Octavien Ngenzi rwarangiye mu Ukwakira 2019.
Me. Gisagara yagize ati “Tito Barahira Alias Barahirwa wari warakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa rubanda rwa Paris ku bwo kwica ibihumbi by’Abatutsi muri Kiliziya ya Kabarondo yapfiriye i Paris. Ibitekerezo byanjye biri ku nzirakarengane n’ababo, bamwe muri bo bangiriye icyizere ngo mbunganire.”
Barahira wari ufite imyaka 73 y’amavuko yabaye Burugumesitiri wa Komini Kabarondo muri Perefegitura ya Kibungo kuva mu 1977 kugeza mu 1986. Ubu ni mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba akaba yari afungiwe mu Bufaransa aho yari anafite ikibazo cy’ uburwayi bw’impyiko rimwe cyanatumaga ataburana urubanza rugasubikwa yagiye kumashini imuyungurura amaraso.
Yafatiwe n’inzego z’umutekano i Toulouse mu Bufaransa mu mwaka wa 2013, atangira kuburanishwa ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Gicurasi 2016. Ntabwo yigeze yemera ko yabikoze.
Barahira yashinjwaga kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kabarondo, kandi hari ubwo yatangaga amabwiriza yo kwica, ubundi akaba ari we ubwe ubiyicira.
Barahira ni umwe muri ba burugumesitiri bayoboye komini Kabarondo mbere ya Jenoside. Bamwe mu barokokeye i Kabarondo bavuga ko urugendo rwe mu buyobozi rwaranzwe n’urugomo yakoreraga abatavuga rumwe na we, by’umwihariko Abatutsi.
Jenoside itangira Barahira ntiyari akiri burugumesitiri gusa ngo yari umuntu uvuga rikijyana icyo gihe bitewe n’uko yari akomeye mu ishyaka rya MRND, byongeye we na Col. Rwagafirita na we uvugwaho kuba mu bacuze umugambi wa Jenoside mu cyahoze ari Komini Kabarondo bakaba ari bo bashyiragaho ba burugumesitiri bayoboraga iyo komini.
Nyuma ya Jenoside, Tito Barahira yahungiye mu gihugu cy’u Bufaransa bikavugwa ko yaba yarahise ahindura izina akiyita Barahirwa. Tariki 03 Mata 2013 yatawe muri yombi n’ubucamanza bw’icyo gihugu nyuma y’uko leta y’u Rwanda yari yagishyikirije impapuro zo kumuta muri yombi mu mwaka wa 2009, imukurikiranyeho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Muri Nyakanga 2016, urukiko rwibanze rwamukatiye igifungo cya burundu, gishimangirwa n’izindi nkiko yari yarajuririye, muri Nyakanga 2018 no mu Ukwakira 2019.
Rwandatribune.com