Madame UWITIJE Jeanne D’Arc ariyamamariza gutorerwa kuba Umujyanama w’abagore bangana na 30% muri Njyanama y’Akarere ka Rulindo.
Madame UWITIJE Jeanne D’Arc afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya UNILAK (University of Lay Adventist of Kigali) mu ishami rya Business Administration in Finance.
Yagire agira inshingano zitandukanye. Mu mwaka wa 2004 kugeza 2010 yabaye Uhagarariye abana mu nama y’Igihugu y’abana (Burega-Rulindo). Guhera mu mwaka wa 2006 yabaye umutoza w’Intore. Muri 2009 yabaye Vice President/Observation de droit de l’enfant (OD) mu karereka Rulindo. Mu mwaka wa 2011 yakoze muri Ibuka mu murenge wa Burega. Guhera mu mwaka wa 2014 yabaye Youth Volunteer. 2014 kugera 2016, yabaye Vice President/SBR muri Kaminuza ya UNILAK. Guhera 2021 akora muri CNF Ndera.
Mu kiganiro cyihariye madame UWITIJE Jeanne D’Arc yagiranye na Rwandatribune.com ku byerekeranye n’ibyo yamarira abaturage b’akarere ka Rulindo mu gihe yaba atorewe kuba umujyanama w’abagore muri Njyanama y’Akarere ka Rulindo yavuze ko Umugore agomba kuba ku isonga mu mibereho myiza, mu miyoborere no mu bukungu.
Abajijwe imwe mu migabo n’imigambi afitiye abagore bo mu karere ka Rulindo, yagize ati:
1)“Abagore nzababera umuvugizi mwiza, cyane ko abagore n’abana tubana mubuzima bwa buri munsi. “
2) “Mu mibereho myiza nzakora ubuvugizi ku bana bafite imirire mibi kugira ngo babashe kuyisohokamo cyane ko uwo mushinga nawutangiriye aho ntuye, aho maze gufasha abana 12 gusohoka muri iyo mirire mibi kandi nkaba nkomeje urwo rugendo by’umwihariko rwo gukora ubuvugizi no kurwanya bwaki.”
“Nimungirira icyize mukantora nizera ntashidikanya ko tuzafatanya kurwanya bwaki n’izindi ndwara zikomoka ku mirire mibi, zicike burundu iwacu i Rulindo, cyane ko turi abahinzi borozi, ikindi kandi tuzakora ubuvugizi ku bana bataye ishuri basubire ku mashuri, tuzakora ubuvugizi kdi kubakobwa babyariye iwabo ndetse n’abagore bakenye bigishwe imyuga.
3)” Mu miyoborere myiza nzashishikariza umugore kwitinyuka no kujya mu nzego zifata ibyemezo kuko arashoboye.”
4) “Mu bukungu nzabigisha gukora imishinga mito ibyara inyungu vuba, nzabakangurira gukorana no kugana ibigo by’imari no kwibumbira mu matsinda mato bityo umugore wo mukarere ka Rulindo azamuke mu iterambere.”
5)”Byose tuzabikora dusigasira indangagaciro z’umuco wacu tubumbatiye ubunyarwanda nyabwo cyane ko umugore ari mutima w’urugo.”
6)”Umugore ni izingiro ry’umuryango tutibagiwe uwatumye abawo, umuryango mwiza uraga abana umugisha, nimungirira icyize mukantora nzabikora nk’uwitura igihugu cyanyibarutse, sinzakorera abaturage nk’ubitozwa.”
Tora ubushake n’ubushobozi utora Madame UWITIJE Jeanne D’Arc.
Umuturage ku ISONGA.