Mu mikino yabaye k’umugoroba wo kuri uyu wa 07 Gicurasi , yasize impinduka urujijo mumakipe ,dore ko birangiye Tottenam irogoye inzozi za Liverpool zo kwegukana igikombe cya 4 mu mwaka.
Kugeza ubu Tottenham iri gushaka uko yakwinjira mu makipe 4 ya mbere aho ihanganye na Arsenal,yagiye kuri Anfield yariye karungu birangira ihagamye iyi Liverpool iri mu makipe ahagaze neza ku isi muri iki gihe.
Ikipe ya Jurgen Klopp yahuye n’uruva gusenya ubwo yatsindwaga igitegomu gice cya kabiri na Son Heung-min ku munota wa 56 gusa bigoranye ku munota wa 74 Luis Diaz yaje kucyishyura.
Muri uyu mukino waranzwe no kugarira cyane kwa Tottenham,ikipe ya The Reds yari imbere y’abafana yagerageje ibishoboka byose ngo ibone igitego cy’intsinzi biranga burundu.
Son wigaragaje kuri uyu mukinoyabyaje umusaruro umupira mwiza yahawe na Ryan Sessegnon ku munota wa 56 nyuma y’akazi keza kari kamaze gukorwa na Harry Kane mu kubaka igitego
Diaz yatsindiye ikipe ya Liverpool igitego cyo kwishyura ku ishoti yatereye muri metero 20,umupira ugana mu nshundura ariko uhinduriwe icyerekezo na Rodrigo Bentancur.
Ikipe ya Liverpool, yamaze gutwara igikombe cya Carabao Cup kandi yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League na FA Cup,yafashe umwanya wa mbere hejuru ya Manchester City banganya amanota 83 ariko batandukanyijwe n’igitego kimwe.
Ariko City irarusha amanota atatu Liverpool nibatsinda Newcastle mu mukino wabo wo kuri iki cyumweru kuri Stade Etihad.
Aya yaba ari amahirwe akomeye kuri City yo kugumana igikombe cya shampiyona,mu gihe hasigaye imikino itatu gusa ya shampiyona.
Klopp yagize ati: “Biragoye bidasanzwe gukina n’umukeba ufite abakinnyi bo ku rwego rw’isi ndetse n’umutoza wo ku rwego rw’isi wagize icyumweru cyo kwitegura kandi twe dukina buri minsi itatu.”
Urwambariro ntabwo gishyushye ariko hari indi mikino yo gukina. Tugomba gukomeza kugenda.”
Kunganya ntago byari bihagije kugira ngo Tottenham mu muri bane ba mbere bayifasha kwerekeza muri Champions League.
Ikipe ya Tottenham ikomeje kuba iya gatanu kandi ishobora kurushwa amanota ane na Arsenal iri ku mwanya wa kane igihe yaba itsinze Leeds kuri iki cyumweru.
Ikipe ya Spurs, uyu mwaka yaba City cyangwa Liverpool nta n’imwe yayitsinze.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu,ikipe ya Manchester United yahuye no gusuzugurwa gukomeye mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishizenyuma yo gutsindwa kwayo na Brighton ibitego 4-0.
Ikipe ya Ralf Rangnick yatsinzwe ibitego 4-0 na Moises Caicedo, Marc Cucurella, Pascal Gross na Leandro Trossard kuri Stade Amex.
United iri ku mwanya wa gatandatu byanze bikunze ntizagaragara muri Champions League ku nshuro ya gatanu gusa muri shampiyona 30 zishize.
United ifite amanota 58 gusa isigaje umukino umwe gusa, kandi yaraye itsindiwe hanze ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, bivuze ko bazarangiza bafite amanota make cyane kurusha ayandi yose bagize kuva Premier League yashyirwaho.
Nk’uko urutonde rubigaragaza kugeza ubu muri Premier League , umwanya wambere uracyari mubiganza bya Liverpool 83 Pts, hagakurikiraho Man City 83 Pts (-1) naho umwanya wa gatatu uri mubiganza bya Chelsea 67 Pts,Ikurikirwa na Arsenal 63 Pts (-1), hanyuma Tottenham 62 Pts ikaza kumwanya wa 5 .
Umuhoza Yves