• AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
18 °c
Kigali
19 ° Mon
20 ° Tue
20 ° Wed
20 ° Thu
Tuesday, May 17, 2022
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Imyidagaduro

Tottenham murugamba rwo kwinjira mumakipe ane yambere uyu mwaka

Na dorcas
May 8, 2022
Muri Imyidagaduro, Mu mahanga, Nyamukuru
5 0
0
Tottenham  murugamba rwo kwinjira mumakipe ane yambere uyu mwaka
3
Yasangijwe
62
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

 

 

Mu mikino yabaye k’umugoroba wo  kuri uyu wa 07 Gicurasi , yasize impinduka  urujijo mumakipe ,dore ko birangiye Tottenam irogoye inzozi za Liverpool zo kwegukana igikombe cya 4 mu mwaka.

Kugeza ubu Tottenham iri gushaka uko yakwinjira mu makipe 4 ya mbere aho ihanganye na Arsenal,yagiye kuri Anfield yariye karungu birangira ihagamye iyi Liverpool iri mu makipe ahagaze neza ku isi muri iki gihe.

Ikipe ya Jurgen Klopp yahuye n’uruva gusenya ubwo yatsindwaga igitegomu gice cya kabiri na Son Heung-min ku munota wa 56 gusa bigoranye ku munota wa 74 Luis Diaz yaje kucyishyura.

Muri uyu mukino waranzwe no kugarira cyane kwa Tottenham,ikipe ya The Reds yari imbere y’abafana yagerageje ibishoboka byose ngo ibone igitego cy’intsinzi biranga burundu.

Son wigaragaje kuri uyu mukinoyabyaje umusaruro umupira mwiza yahawe na Ryan Sessegnon ku munota wa 56 nyuma y’akazi keza kari kamaze gukorwa na Harry Kane mu kubaka igitego

Diaz yatsindiye ikipe ya Liverpool igitego cyo kwishyura ku ishoti yatereye muri metero 20,umupira ugana mu nshundura ariko uhinduriwe icyerekezo na Rodrigo Bentancur.

Ikipe ya Liverpool, yamaze gutwara igikombe cya Carabao Cup kandi yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League na FA Cup,yafashe umwanya wa mbere hejuru ya Manchester City banganya amanota 83 ariko batandukanyijwe n’igitego kimwe.

Ariko City irarusha amanota atatu Liverpool nibatsinda Newcastle mu mukino wabo wo kuri iki cyumweru kuri Stade Etihad.

Aya yaba ari amahirwe akomeye kuri City yo kugumana igikombe cya shampiyona,mu gihe hasigaye imikino itatu gusa ya shampiyona.

Klopp yagize ati: “Biragoye bidasanzwe gukina n’umukeba ufite abakinnyi bo ku rwego rw’isi ndetse n’umutoza wo ku rwego rw’isi wagize icyumweru cyo kwitegura kandi twe dukina buri minsi itatu.”

Urwambariro ntabwo gishyushye ariko hari indi mikino yo gukina. Tugomba gukomeza kugenda.”

Kunganya ntago byari bihagije kugira ngo Tottenham mu muri bane ba mbere bayifasha kwerekeza muri Champions League.

Ikipe ya Tottenham ikomeje kuba iya gatanu kandi ishobora kurushwa amanota ane na Arsenal iri ku mwanya wa kane igihe yaba itsinze Leeds kuri iki cyumweru.

Ikipe ya Spurs, uyu mwaka yaba City cyangwa Liverpool nta n’imwe yayitsinze.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu,ikipe ya Manchester United yahuye no gusuzugurwa gukomeye mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishizenyuma yo gutsindwa kwayo na Brighton ibitego 4-0.

Ikipe ya Ralf Rangnick yatsinzwe ibitego 4-0 na Moises Caicedo, Marc Cucurella, Pascal Gross na Leandro Trossard kuri Stade Amex.

United iri ku mwanya wa gatandatu byanze bikunze ntizagaragara muri Champions League ku nshuro ya gatanu gusa muri shampiyona 30 zishize.

United ifite amanota 58 gusa isigaje umukino umwe gusa, kandi yaraye itsindiwe hanze ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, bivuze ko bazarangiza bafite amanota make cyane kurusha ayandi yose bagize kuva Premier League yashyirwaho.

Nk’uko urutonde rubigaragaza kugeza ubu muri Premier League , umwanya wambere  uracyari mubiganza  bya Liverpool 83 Pts, hagakurikiraho  Man City 83 Pts (-1) naho umwanya wa gatatu uri mubiganza bya Chelsea 67 Pts,Ikurikirwa na  Arsenal 63 Pts (-1), hanyuma  Tottenham 62 Pts ikaza kumwanya wa 5 .

 

Umuhoza Yves

 

 

Inkuru Iheruka

Kuki Opozisiyo Nyawanda yagwingiye ikaba itarabasha kwisobanukirwa?

Inkuru Ikurikira

Sadate n’umushinja kumusambanya ku gahato bakomeje gukozanyaho

Inkuru Ikurikira
Sadate n’umushinja kumusambanya ku gahato bakomeje gukozanyaho

Sadate n’umushinja kumusambanya ku gahato bakomeje gukozanyaho

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0789605667
Emails: info@rwandatribune.com

Facebook Twitter
  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • #4422 (no title)
  • Advertise
  • Advertisement
  • Ahabanza
  • Attribution
  • Blog
  • Cart
  • Checkout
  • Contact
  • Contact Us
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • Home Default 2
  • Home with 2 sidebar
  • Home with no sidebar
  • Home with sidebar left
  • Home with sidebar right
  • Imikino
  • LoginPress
  • My account
  • POLITIKE
  • Rwanda Tribune
  • Sample Page
  • Shop
  • Slider style 9
  • Social counter widget
  • Text Formatting and Lists
  • Tribune Tv
  • Typography
  • Urukundo
  • Video list widget
  • Weather widget
  • yyy

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In