ImyidagaduroNyamukuru

Tour du Rwanda: Restrepo Jhonathan ukinira ikipe ya Androni Giocatto atwaye agace ka gatunu

Restrepo Jhonathan ukinira ikipe ya Androni Giocatto atwaye agace ka gatunu kakaba n’aka kabiri muri atwaye muri Tour du Rwanda 2020.
Muri Etape ya gatanu ,Byukusenge Patrick yayoboye aka gace ariko mu bilrometero bine bya nyuma ahita asigara.
Uko ibihembo by’agace ka kane Rusizi-Rubavu byatanzwe
*Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace wahawe  wahawe umukinnyi wo muri Érythrée Natnael Tesfatsion.
*Umwenda w’Umuhondo utangwa na Rwanda Tea uhabwa uri imbere ku rutonde rusange wahawe Natnael Tesfatsion (Érythrée)
*Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi wahawe Carlos Oyarzun (BAI- Sicasal)
*Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP wahawe Yemane Dawit (Érythrée)
*Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd wahawe Tesfatsion Natnael (Érythrée)
*Umwenda w’urusha abandi guhangana utangwa na Visit Rwanda wahawe Manizabayo Eric (Benediction Ignite) uyu akaba ari nawe munyarwanda umwe muri babiri bahawe ibihembo gusa .
*Umwenda w’Umunyafurika uri imbere uhembwa na RwandAir wahawe Tesfazion Natnael (Érythrée)
*Umwenda w’Umunyarwanda mwiza utangwa na Gorilla Games wahawe Mugisha Moïse (SACA)nawe akaba ari umunyarwanda wavashije kubona kubihembo.
Ikipe yahize izindi yahembwe umwenda w’Inyange Industries ni Érythrée
Kugeza kuri uyumunsi wa Kane etape yavaga Rusizi ijya Rubavu ntamunyarwanda n’umwe uratwara iyi etape ,abanyarwanda bakaba bakomeje kwibaza niba abanyarwanda bazigaragaza cg niba bizarangira yegukanwe n’abanyamahanga .
Ubwo Rwandatribune .com yaganirizaga bamwe mu bakunzi b’umukino w’amagare badutangarije ko uyu mukino ubashimisha ariko bakaba bababajwe no kuba nta munyarwanda uri kwigaragaza ngo atware agace nibura kamwe.
Uwitwa BIZIMUNGU Faustin yagize ati :”Ni agahinda kuba nta mwana w’u Rwanda uratwara etape tukaba tubasaba gukora iyo bwabaga iyo tour du Rwanda ntizatahe mu mahanga  izagume mu Rwanda maze twishimire ibyo byiza.”
MASENGESHO Pierre celestin

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close