Perezida wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshiseked ubu ahangayikishijwe n’ibibazo bitatu by’ingutu bituma akomeza gushidikanya ku hazaza he mu ruhando rwa Politiki ya DRCongo.
Ibi biraterwa n’uburyo akomeje gutakarizwa icyizere n’ingeri zitandukanye z’abakongomani yababa abanyapolitiki n’Abaturage muri rusange batagitinya no kuvugira ku mugaragaro ko ubutegetsi bwe bunaniwe.
Niki ubu gihangayikishije Perezida Tshisekedi?
1.Umutwe wa M23
Nyuma yaho ubutegetsi bwa Joseph Kabila bwari bwarabashije guhangana n’umutwe wa M23 ndetse bukabasha no kuwutsinsura bituma abarwanyi bawo bahungira mu Uganda no mu Rwanda, ubu ku butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ni bwo wongeye kwiyuburura ndetse ugarukana imbaranga zidasanzwe, ukaba umaze no kwigarurira tumwe mu duce tugize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru byumwihariko muri Tya Rutshuru harimo umugi wa Bunagana, agace ka Cyanzu, Runyoni na Kibumba.
Perezida Tshisekedi yagerageje gukorehsha inzira y’intambara kugiranngo awuhashye ariko ibyigaraza magingo aya ni uko ingabo ze za FARDC zitarabasha kuwusubiza inyuma.
Muri dipolomasi kandi Perezida Tshisekedi asa n’uwananiwe kugera ku ntego ye kuko yananiwe kumvisha amahanga n’imryango mpuzamahanga ikifuzo cye ku Rwanya M23 binyuze mu ntambara.
Aho yagiye hose gusaba ko yashyigikirwa mu guhashya M23 bagiye ahubwo bamusaba ko yagirana ibiganiro n’mutwe wa M23, ibintu Abakongomani benshi badakozwa.
Kunanirwa gukemura Ikibazo cya M23 bikaba byaratumye Abakongomani benshi bamutakariza icyizere ndetse bakaba badatinya kujya ku karubanda no mu bitangazamakuru bitandukanye bavuga ko ubutegetsi bwe bunaniwe. Ibi biraha amahirwe macye Perezida Tshiekedi yo kuzongera kuyobora DRCongo nyuma yo kurangiza manda ye ya mbere mu mwaka wa 2023.
2.Umwuka mubi ututumba mu Ishyaka rya UPDS
Mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu yegereje muri DRCongo, mu ishyaka rya Perezida Tshisekedi ho hakomeje gututumba umwuka mubi no gucikamo ibice. Hari abashyigikiye Perezida Tshisekedi ariko hari n’ikindi gice kitamushyigikiye aho bamwe batangiye no kwigomeka bakarivamo maze bakishingira ayabo.
Abadashigikiye Tshisekedi banenga ko ubutegeti bwe bunaniwe ndetse ko politiye ye nta musaruro yatanze mu myaka itatu ya Manda ye ya mbere. Uheruka vuba ni Jean Marc Kabunda wari ahagarariye UDPCSmu Nteko Ishinga Amategeko ya DRCongo ariko akaba aheruka kwegura ndetse anatangaza ko atakiri mu ishyaka rya Perezida Tshisekedi, niko guhita ashinga irye aryita (Alliance Pour Le Changement) yanahise atangaza ko azahangana na Perezida Tshisekedi mu matora y’umwaka utaha.
Uyu yahoze ari na Perezida w’iryo shyaka rya Perezida Felix Tshisekedi bivugwa ko hari n’abandi bamuri inyuma bashobora kuva muri UPDS bakamukurikira ku buryo iri shyaka rishobora no gucikamo ibice. Kuba iri shyaka rya Perezida Felix Tshiekedi rikomeje kurangwamo amacakubiri byumwihariko mu gihe amatora yegereje ni kimwe mu bibazo by’ingutu bimukomereye yaba muri iki gihe no mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2023.
3.Kutageza abaturage ku byo yabemereye: kugeza ubu abakongomani benshi mu ngeri zitandukanye basa n’abamaze gutakariza ikizere ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi. Ibi biraterwa ahanini n’uko kubageza ku byo yabasezeranyije ubwo yatorerwaga kuyobora DRCongo mu mwaka wa 2029. Muri ibi harimo kurandura imitwe yose yitwaje intwaro, kuzamura imibereho myiza yabaturage, kurwanya ruswa no kubaka ibikorwa remezo ariko ubutegetsi bwe bukaba bunengwa yaba abanyapolitiki n’abaturage bavuga ko butabashije kugira na kimwe bugeraho muri iyi manda ye ya mbere iri kugana ku musozo.
Ibi ni nabyo abanyapolitiki bakomeye banafite abayoboke benshi nka Vital Kamele, Moise katumbi, Jean Marc Kabund uheruka kuva mu ishyaka rye, abashyigikiye Joseph Kabila n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi baheraho bangisha abaturage ubutegetsi bwe, babinyujije mu itangazamakuru n’imbwirwaruhame.
Bagaragaza ubutegeti bwa Perezida Thisekdi nk’ubudashoboye bufite intege nke ndetse bunahuzagarika mu byo bukora, bwananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano, n’ibindi byinshi kandi yari yarabisezeranyije abaturage. Ubu aba banyapolitiki bakomeje kugaragaza imbaraga no kwigarurira imitima y’abakongomani benshi ku buryo bishobora kuzagora Perezida Felix Tshisekedi Gutsindira indi Manda ya kabiri.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM