• Languages :
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Saturday, March 25, 2023
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
KWAMAMAZA
Ahabanza Nyamukuru

Tshisekedi ibirego ashinja u Rwanda yabishyize ku rundi rwego

Na David
January 27, 2023
Muri Nyamukuru, Politike, Umutekano
6
Tshisekedi ibirego ashinja u Rwanda yabishyize ku rundi rwego
152
Yasangijwe
1.9k
Yasuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi  arifuza ko icyo yise  ibitero  u Rwanda rumaze imyaka 30 rugaba ku butaka bw’igihugu cye  byafatwa nk’iby’Uburusiya  muri Ukraine kandi bikavugwa ku rwego rumwe.

Ibi  Perezida  Tshekedi  yabitangarije  imbere  y’abarimo  Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda , Dr Edouard Ngirente ndetse  na Perezida w’u Burundi , Evariste  Ndayishimiye  ubwo bari mu nama nyafurika yiga ku guteza imbere ubuhinzi n’ibibukomokaho, hagamijwe kuzamura ubushobozi bwa Afurika mu kwihaza mu biribwa  yabaye  kuri uyu wa Kane tariki 26  Mutarama 2023.

Perezida Tshisekedi  ubwo  yafataga  ijambo yavuze   ko  ubukungu bw’Igihugu cye  bugeramiwe  kubera ibitero   kigabwaho  n’u Rwanda  aho imyaka irenze 20 nta gahenge .

Yakomeje avuga ko abigarutseho  kuko ari ngombwa  ati”Numvise benshi bavuga ibitero by’u Burusiya muri Ukraine ariko kenshi bakibagirwa ibimaze imyaka isaga 30 kandi biterwa n’umwe mu baturanyi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Yagaragaje ko  ubukungu bwa Congo ahanini bwashingiye ku mabuye y’agaciro avuga ko  abateza ibibazo kugeza ubu , ari nayo mpambu akigera ku butegetsi  yashyize imbere guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhinzi bw’ibihingwa bitandukanye.

Tariki 18 Mutarama 2023 mu   nama  World Economic Forum yateraniye i Davos mu Busuwisi, Perezida Felix Tshisekedi  ubwo yabazwaga  n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) , Clare Akamanzi ku kibazo umutekano mucye muri DR Congo utera imbogamizi ku ishoramari maze amusubiza ko ‘ikibazo cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari kitwa u Rwanda’.

Icyo  gihe Clare Akamanzi yasabye umwanya abaza ikibazo Tshisekedi aho yagize ati “Niba koko umutekano ari ikibazo gikomeye kuri wowe, iyo muba mushobora kugikemura nka leta ya DRC cyangwa igisirikare cya DRC mwakabaye mwaragikemuye ubu, ikibazo cyanjye kuri wowe ni kuki mutubahiriza ibigenwa n’amasezerano ya Luanda cyangwa Nairobi mu kubona igisubizo kirambye?” 

Yongeraho ati “Ntekereza ko igisubizo kiri mu biganza byawe mu gukemura ikibazo no gufatanya n’abashobora gufasha kugikemura kuko twese twemera ko umutekano ari ingenzi cyane mu ishoramari n’ubukerarugendo kandi twese tugomba kugira uruhare rwacu.” 

Mu gusubiza Akamanzi, Tshisekedi yavuze ko inama ya Luanda muri Angola yo mu Ugushyingo(11) gushize yagennye inzira z’amahoro ariko ko kugeza ubu zitubahirizwa.

Yagize ati: “[I Luanda] Twemeranyijwe iyo nzira, itegeka agahenge no gusubira inyuma ako kanya kwa M23, ifashwa n’u Rwanda, kugeza tariki 15 Mutarama (1) twagombaga kwemeza ko ibyo byakozwe kandi byarangiye. 

“Ariko Madame, kugeza ubu M23 iracyari mu bice bimwe yari yarafashe nubwo hari igitutu mpuzamahanga, bakora nk’aho barimo gusubira inyuma ariko ntabyo bakora ahubwo bakomeza bazenguruka aho, bagashyira ingabo ahandi, kandi baracyari mu mijyi bafashe.” 

Abayobozi bakomeje ba  Congo, abanyapolitiki ndetse n’abavuga rikijyana muri iki gihugu, mu bwirwaruhame zabo  bakunze  kwikoma u Rwanda barushinja kuba nyirabayaza  bw’ibibazo  b’umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Congo  ikomeje gushinja u Rwanda  guha intwaro n’ingabo umutwe wa M23, ndetse no kwanga kubahiriza amasezerano ya Luanda ategeka M23 gusubira inyuma no gushyira intwaro hasi.

Ikomeza gushimangira ko intambara irimo kurwanya na M23 ari u Rwanda ruyihishe inyuma. Ibihugu nka Amerika n’Ubufaransa nabyo byasabye u Rwanda guhagarika gufasha M23 mu gihe  ku rundi  ruhande u Rwanda   rushinja  Congo  gukorana n’inyeshyamba ziyirwanya za FDLR zagiye zikora ibikorwa bitandukanye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse zikagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Inyeshyamba za M23  zahakanye zivuye inyuma ibyo guterwa inkunga n’u Rwanda ahubwo  zishimangira ko  intwaro nyinshizikoresha ari izo zambura  ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa  bazo  ku rugamba.

Uyu mutwe wemeje ko  intambara barwana ntaho ihuriye n’u Rwanda  kuko bo ari Abanye-Congo  barwanira  uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo bityo ko atari abanyarwanda nk’uko bivugwa n’abarimo  Perezida Tshisekedi.

Tags: featured

Ibijyanye Nayo Inkuru

Intara ya Kivu y’amajyaruguru yongeye gufunga amayira yerekeza mu mujyi wa Goma
Mu mahanga

FARDC yihakanye ibyaha by’intambara ishinjwa n’inyeshyamba za M23

March 25, 2023
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina
Nyamukuru

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?
Nyamukuru

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka
Nyamukuru

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda
Nyamukuru

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18
Nyamukuru

Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18

March 24, 2023

Ibitekerezo 6

  1. Kaka says:
    2 months ago

    Iyo myaka 30 congo imaze yorora interahamwe izigaburira ntiribuka ko yoroye impyisi? U Rwanda rwo rurabizi ko congo yoroye impysi bityo rugomba kurinda abana barwo izo mpyisi n’umworozi wazo.

    Reply
    • Clapton says:
      2 months ago

      Oya nawe urarengereye pe ntabwo ari impyisi kbsa ahubwo ni abanyarwanda batifuza gutaha bitewe ni mpamvu zabo bazi ubwabo.

      Reply
      • Ramba says:
        2 months ago

        Nibyo rwose uvuze neza kumukosora.
        Ntabwo Ari impyisi rwose noa abantu nkatwe ahubwo bamwe muribo nibo bazi ibyo bakora mugihe abandi bari mukigare batazi iyo biva n’iyo bijya kubera inyungu za bamwe babagize ibikoresho byabo.

        Imana itabare Africa yacu by’umwihariko u Rwanda na Congo

        Reply
  2. Mucyo says:
    2 months ago

    Ahubwo imyisi zikumvise zakujyana mu Rukiko zikakurega kuzisebya uzitirira intera-hamwe kuko interahamwe ntacyo wazigereranya nazo mu bubi.none impyisi har’irmbura-bwoko zakoze?

    Reply
    • Rugando Jules says:
      2 months ago

      Hhhhhh. Ni bene wacu bafashwe bugwate n’impyisi zakoze jenoside. Impyisi nizo nyamaswa zonyine zica bene wazo.
      Abishe abatutsi nicyo bahuriyeho n’inpyisi.
      Cyisecyedi aba asakuza gusa kuberako nubundi yakuriye i Bruseri mu myigaragambyo.
      Iyo igihugu cya Reoporo II kidacumbikira abicanyi cg se kikabatuza kure yu Rwanda kikababuza kurutera, Mobutu aba akiriho cg se bewabo baba bakiyobora Zayire.
      Cyisecyedi nawe aba ataragiye ku butegetsi.
      Zayire iba icyitwa Zayire iyibirw mabangwandi we akirya isombe inMatonge

      Reply
  3. Kadogo says:
    2 months ago

    Ngirente ararengana.Agire ate se nyine!Ariko biza bireba twese tugaceceka nicyo kizambya ibintu!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izijyezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

October 23, 2020
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

November 3, 2022
ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

April 5, 2021
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

March 21, 2022
DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

24
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

20
Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC  i Luanda

Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC i Luanda

15
Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

15
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
KWAMAMAZA
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Call us: 0783 646 291

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.

Ntabyabonetse
Reba Byose
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.