Muri gihe kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023 , hari hateganyijwe ibiganiro byagombagana huhuriza I Doha muri Qatar , Perezida w’u Rwanda , Paul Kagame na mugenzi we wa Congo Kinshasa, Félix Tshisekedi ,amakuru yizewe aravuga ko bitakibaye.
Biravugwa ko Tshisekedi yanze kujya muri Qatar mu rwego rwo kwanga gushyikirana n’u Rwanda ashinja gufasha M23 mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda i Doha ngo hari hamaze kugera itsinda ry’intumwa zarwo mu rwego rwa dipolomasi ndetse n’itsinda ry’umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Byashobokaga ko na Perezida Kagame yari kurara agiyeyo.
Aya makuru akomeza avuga ko nyuma y’uko bimenyekanye ko Tshisekedi atakigiye muri Doha , Perezida w’u Burundi unayoboye EAC nawe yahise igira muri gahunda z’Ishyaka rye CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi.
Ibi biganiro byari byateguwe n’ubutegetsi bwa Qatar mu rwego rwo kunga u Rwanda na RDC bitagicana uwaka bitewe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 na FDLR.
Byari byatumiwemo abandi barimo Perezida w’u Burundi, uwa Angola na Uhuru Kenyatta usanzwe ari umuhuza w’Abanyekongo.
Si ubwa mbere Perezida Tshisekedi abura mu biganiro bishakira umuti urambye ibibazo byugarije igihugu cye kuko no mu mwaka ushize wa 2022 ntiyagaragaye mu nama y’ibiganiro byahuje Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, baganiraga ku bibazo biri mu Gihugu cye akunze kwegeka ku Rwanda.
Icyo Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ibi biganiro byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahateraniye Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bitabiriye inama ihuza uyu Mugabane na USA.
Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, Evariste Ndayishimiye akaba na Perezida w’u Burundi, yitabiriwe na Perezida Paul Kagame, na João Lourenço uyoboye ICGLR, akaba na Perezida wa Angola.
Abandi bakuru b’Ibihugu bigize EAC bitabiriye iyi nama, harimo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, William Ruto wa Kenya na Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.
Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, bivuga ko Iyi nama yari igamije “Kongera gusuzuma no gusangira ibitekerezo uburyo ibyaganiriweho i Luanda n’i Nairobi, byashyirwa mu bikorwa.”
Nyuma y’uko ibi bitangajwe , Tshisekedi yavuze ko atabonetse muri iyi nama kuko yari yitabiriye ubutumire bwa Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika , Joe Biden , ibinti nabyo byakuruye impaka.
Perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, Perezida Kagame agashinja ingabo za Congo gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Congo.
Gisekedi arimo kubangamira akarere bamukureho ave kubuyobozi kuko ntabwo ari perezida wabaturage ntiyifuza amahoro buragaragara ko ibihugu byabazungu aribyo birimo kumushuka
Tshisekedi ntakorera abaturage nyine, yifuza kuguma ku butegetsi igihe kinini gishoboka abanje gutinza amatora akoresheje intambara ari nako ayiriramo akayabo. Kongo irarikika bwana!
Hagowe abaturage ba Africa bigisha kwangana kugira bashyigikirwe!
FATSHI rero inama cga amahoro ntacyo bimufasha. We arashaka intambara ntakindi! Intambara niyo izatuma aguma kubutegetsi nta matora abaye. Ariko niba koko ashaka kuguma kubutegetsi bitewe n’intambara, atitaye ku mfu zabaturage, Tshisekedi azajya mu muriro utazima.