Connect with us

inkuruyumunsi

Tshisekedi yakwepye ibiganiro byari kumuhuza   na   Perezida Kagame

Published

on

Muri  gihe kuri uyu wa Mbere  tariki 23 Mutarama 2023 , hari hateganyijwe ibiganiro byagombagana  huhuriza  I Doha  muri Qatar ,  Perezida w’u Rwanda , Paul Kagame na mugenzi we wa Congo Kinshasa,  Félix Tshisekedi ,amakuru  yizewe aravuga ko bitakibaye.

Biravugwa ko Tshisekedi yanze kujya muri Qatar mu rwego rwo kwanga gushyikirana n’u Rwanda ashinja gufasha M23 mu gihe  ku ruhande rw’u Rwanda  i Doha ngo hari hamaze kugera itsinda ry’intumwa zarwo  mu rwego rwa dipolomasi ndetse n’itsinda ry’umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Byashobokaga ko na Perezida Kagame yari kurara agiyeyo.

Aya makuru akomeza avuga ko  nyuma y’uko bimenyekanye ko Tshisekedi atakigiye muri Doha , Perezida w’u Burundi unayoboye EAC nawe  yahise igira muri gahunda z’Ishyaka   rye CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi.

Ibi biganiro byari  byateguwe n’ubutegetsi bwa Qatar mu rwego rwo kunga u Rwanda na RDC bitagicana uwaka bitewe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 na FDLR.

Byari byatumiwemo abandi barimo Perezida w’u Burundi, uwa Angola na Uhuru Kenyatta usanzwe ari umuhuza w’Abanyekongo.

Advertisement

Si ubwa mbere  Perezida Tshisekedi  abura mu biganiro  bishakira umuti urambye ibibazo byugarije  igihugu cye  kuko no mu mwaka ushize  wa 2022 ntiyagaragaye mu nama y’ibiganiro byahuje Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, baganiraga ku bibazo biri mu Gihugu cye akunze kwegeka ku Rwanda.

Icyo Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ibi biganiro byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahateraniye Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bitabiriye inama ihuza uyu Mugabane na USA.

Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, Evariste Ndayishimiye akaba na Perezida w’u Burundi, yitabiriwe na Perezida Paul Kagame, na João Lourenço uyoboye ICGLR, akaba na Perezida wa Angola.

Abandi bakuru b’Ibihugu bigize EAC bitabiriye iyi nama, harimo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, William Ruto wa Kenya na Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, bivuga ko Iyi nama yari igamije Kongera gusuzuma no gusangira ibitekerezo uburyo ibyaganiriweho i Luanda n’i Nairobi, byashyirwa mu bikorwa.” 

Advertisement

Nyuma y’uko ibi bitangajwe , Tshisekedi  yavuze  ko atabonetse muri iyi  nama   kuko  yari yitabiriye ubutumire bwa Perezida  wa Leta Zunze ubumwe  za Amerika , Joe Biden , ibinti nabyo byakuruye impaka.

Perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, Perezida Kagame agashinja ingabo za Congo gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Congo.

 

 

 

Advertisement

 

Advertisement
3 Comments

3 Comments

  1. Kahamati

    January 23, 2023 at 7:25 am

    Gisekedi arimo kubangamira akarere bamukureho ave kubuyobozi kuko ntabwo ari perezida wabaturage ntiyifuza amahoro buragaragara ko ibihugu byabazungu aribyo birimo kumushuka

  2. Rugero

    January 23, 2023 at 7:58 am

    Tshisekedi ntakorera abaturage nyine, yifuza kuguma ku butegetsi igihe kinini gishoboka abanje gutinza amatora akoresheje intambara ari nako ayiriramo akayabo. Kongo irarikika bwana!
    Hagowe abaturage ba Africa bigisha kwangana kugira bashyigikirwe!

  3. Innocent

    January 23, 2023 at 9:02 am

    FATSHI rero inama cga amahoro ntacyo bimufasha. We arashaka intambara ntakindi! Intambara niyo izatuma aguma kubutegetsi nta matora abaye. Ariko niba koko ashaka kuguma kubutegetsi bitewe n’intambara, atitaye ku mfu zabaturage, Tshisekedi azajya mu muriro utazima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2022 Rwanda Tribune.