Mu mahangaNyamukuruPolitikeUmutekano

Twihangane Pacifique Sharif yagizwe Umuvugizi w’inyeshyamba za FLN

Twihangane Pacifique Sharif yagizwe Umuvugizi w’inyeshyamba za FLN

Twihangane Shariff Pacifique yagizwe Umuvugizi wa FLN asimbuye Capt Nsengimana Herman uherutse gutabwa muri yombi

Amakuru yiriwe acicikana ku ku mbuga  nkoranyambaga zo muri Afurika y’epfo mu mujyi wa Cape Town,aravuga ko Komite nyobozi y’ishyaka RRM rya Nsabimana Callixte Sankara yateranye k,umunsi w’ejo ikemeza ko Twihangane Pacifique Sharif agizwe Umuvugizi w’Inyeshyamba za FLN.

Twihangane Sharif Pacifique Umuvugizi mushya wa FLN

Ubusanzwe Ishyaka rya RRM ryashinzwe na Sankara ubu uri mu maboko y’ubutabera bw’uRwanda ni ri mwe mu mshayaka ihuriro MRCD,yashinzwe na Paul Rusesabagina,iyi Impuzamashyaka igizwe n’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’uRwanda ariyo;PDR IHUMURE rya Ruseabagina,CNRD UBWIYUNGE rya Gen.Wislon Irategeka ,RRM ya Callite Sankara na RDI RWANDANZIZA ya Twagiramungu Faustin.

Ishyaka RRM rikaba rifitemo intebe y’umwanya wa Visi Perezida n’uwu buvugizi ni muriurwo rwego Capt.Nsengimana Herman na Nsabimana Callixte Sankara bari abavugizi bose bagiye batangwa na RRM.

Ubusanzwe Twihangane Shariff Pacifique akaba yari ashinzwe ubukangurambaga muri RRM iri shyaka rikaba ririkuyoborwa by’agateganyo na Nahimana Straton wasimbuye Nsabimana Callite Sankara by’agateganyo,Twihangane Shariff Pacifique akabayahise ahabwa ipeti rya Kapiteni,akaba asimbuye Capt,Nsengimana Herman uherutse gutabwa muri yombi.

Mbere yuko Capt Twihangane Sharifu atangira imirimo arindiye icyemezo cya nyuma cya Gen.Wilson Irategeka uri guhigwa bukware na FARDC,dore ko arinawe wari Perezida wa MRCD muri iki gihe kuri Manda y’umwaka umwe aherutse gutorerwa.

Nahimana Straton Umuyobozi w’agateganyowa RRM

Twihangane Shariff Pacifique ni muntu ki?

Yavutse mu mwaka wa 1980,avukira muri Komini Kanama,Perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu Murenge wa Kanama,Akarere ka Rubavu,Intara y’uburengerazuba,yize amashuri abanza agarukira mu mwaka wagatandatu,yinjiye mu gicengezi 1998.

yinjirira ahitwa Cyanzarwe,muri 2002 nibwo yavuye muri FDLR,afite ipeti rya Serija ahungira muri Zambiya,nyuma ahagana muri 2005 nibwo yerekeje mu gihugu cya Afurika y’epfo,akaba ari umuzamu mu ruganda rw’itabi rwaho Cape Town,akaba afite umugore n’abana babiri.

Muri 2006 Twihangane Sharif we na Callixte Sankara binjiye muri RNC ikimara gushiungwa bakorana muri Komisiyo y’ubukangurambaga n’urubyiruko,kuwa 26 Nzeri 2017 Twihangane Sharif afatanyije na Nsabimana Sankara,Kazigaba Andre,Abega Rwabagina,Noble Marara,Casmir Nkurunziza na Adam karangwa batangaje ko bitandukanyije na RNC bashinze ishyaka rya RRM.

Mwizerwa Ally

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close