Bwa mbere mu myaka 20 ishize, ifaranga rikoreshwa n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Euro) rirayingayingana n’idorali rya Amerika mu gaciro, rikaba rimaze guta agaciro ku kigero cya 12% kuva uyu mwaka watangira.
Kuri ubu ifaranga rya Euro 1 riravunja idorari $1.004 , nkuko isoko ry’imigabane ryo kuri uyu wa mbere ryasoje ribigaragaza.
CNN ivuga ko iri konkoboka mu gaciro k’ifaranga ry’Abanyaburayi ririmo guterwa n’intambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine kuva muri Gashyantare 2022.
Impuguke mu bukungu zaganiriye na CNN, zemeza ko Uburusiya aribwo bwihishe inyuma yo guta agaciro ku ifaranga ry’i Euro ahanini biturutse ku kuba bwarahagaritse gucuruza Gas n’ibikomoka kuri peteroli yacuruzaga mu Burayi.
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, wakiraga 40% bya Gas na Peteroli iva mu Burusiya. Uburusiya bukimara guhagarika Gas bwacuruzaga i Burayi byatumye , Uburayi bwaishakamo ibisubizo, bituma Gas na Petreli byinjira mu bumwe bw’Uburayi aribyo biza ku mwana wa mbere w’ibicuruzwa bitangwaho akayabo byinjizwa muri uyu muryango.
Bank y’Uburayi ivuga ko ifaranga ryayo (Euro) rizata agaciro ku kigero cya 8.6% muri uyu mwaka binatuma biba ku nshuri ya mbere kuva mu mwaka 2011.
Impuguke akaba n’umushakashatsi ku Bukungu n’ifaranga, George Saravelos uyobora ikigo FX Research , aherutse gusohora inyandiko aburira Ubudage nka kimwe mu bihugu bizahombera bikomeye mu bibazo ryo guta agaciro kw’Ifaranga rya Euro. Iyi mpuguke ivuga ko ubusanzwe 60% bya gas na Petreli Ubudage bukoresha iva mu bitembo by’Abarusiya.
.Uyu mushakashatsi avuga ko Amerika n’idorali ryayo bigiye kwigaranzura i Euro nyuma y’imyaka myinshi iri faranga riruta kure agaciro idorari rya Amerika. Salaveros yemeza ko mu gihe hatagira igikorwa mu kubungabunga i Euro, uyu mwaka uzasozwa ryarataye agaciro , aho i Euro 1 rizavunja hagati ya $0.95 na $0.97 mu madorali ya Amerika.