U Rwanda rwasabye urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba gutesha agaciro ibirego Leta ya Kinshasa iruregamo byo guhungabanya umutekano wo mu karere ruherereyemo.
Kuri uyu wa Kane, Urukiko rw’Ubutabera rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rwatangiye kumva ibyifuzo biva mu rubanza rwatanzwe na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo irega Leta y’u Rwanda kugira uruhare mu makimbirane abera muri Kivu y’Amajyaruguru.
DRC irashinja u Rwanda ibikorwa by’ubushotoranyi bivogera ubusugire bwayo , ubusugire bw’intara zayo Kandi ngo bigahungabanya umudendezo muri politiki n’ubwigenge.
- Kwamamaza -
DRC ivuga ko ibikorwa by’u Rwanda byatumye habaho ihonyora rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru
Mu cyifuzo cya 4 n’icya 5 u Rwanda rwo rwanenze ko inyandiko zatanzwe na DRC mu Rukiko zitari zahinduwe ziva mu Gifaransa zishyirwa mu Cyongereza, arirwo rurimi rwemewe rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Bityo u Rwanda rwasabye icyemezo cy’urukiko cyo guhagarika urwo rubanza.
Ni mu gihe ibyifuzo 15 na 16, byatanzwe na Guverinoma ya DRC birega u Rwanda, bisaba urukiko umwanya wo gutanga inyandiko zahinduwe mu Cyongereza n’ibimenyetso by’inyongera mu rubanza nyamukuru (Reference No. 33 of 2023 and Application No. 13 of 2023).
- Kwamamaza -
Rwanda tribune.com