U Rwanda rwagize icyo ruvuga kuri raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko Igisirikare cy’u Rwanda cyafatanyije na M23 kugaba ibitero ahantu hatandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruvuga ko ibi birego ari ibinyoma.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ibi mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 04 Kanama 2022 nyuma yuko hasohotse amakuru avuga ko iri tsinda rya Loni ryagaragarije akanama gashinzwe umutekano ku Isi, ibimenyetso bikomeye ko RDF yagiye ifatanya na M23.
Iyi raporo ngo ivuga ko RDF yafatanyije n’umutwe wa M23 mu bitero byo kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2022 n’ukwa Nyakanga 2022 birimo n’icyagabwe ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo tariki 25 Gicurasi 2022.
Nyuma y’aya makuru yagarutsweho n’Ibiro ntamarakuru Reuters na AFP, u Rwanda rwahise rusohora itangazo rigira icyo riyavugaho.
Iri tangazo ritangira rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda itagira icyo itangaza gutanga ibitekerezo kuri raporo itarajya hanze mu buryo bukurikije amategeko.
Rivuga ko iby’iyi raporo bigamije kuyobya uburari ku kibazo nyirizina gihari cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kuba ku ibere ry’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe uyu mutwe uhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere ndetse ukaba ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Guverinoma y’u Rwanda yagize “Mu gihe ikibazo cya FDLR cyo kuba ikorana n’Igisirikare cya DRC, kitarabonerwa umuti, umutekano mu karere k’Ibiyaga bigari ntabwo ushobora kugerwaho.”
U Rwanda ruvuga kandi ko FDLR imaze iminsi ikorana na FARDC mu bitero byo kurwanya M23, byabaye MONUSCO irebera mu gihe izi ko uyu mutwe na wo ari mubi ku buryo udakwiye guhabwa ubufasha cyangwa ngo ukorane n’igisirikare cy’igihugu.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ahubwo igisirikare cya Congo gifaranyije n’uyu mutwe FDLR bagiye bagaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda ndetse bikanagira ingaruka ku buzima bw’abanyarwanda n’imitungo yabo.
RWANDATRIBUNE.COM