impamvu leta ya ISIRAYERI yashinze urwego rw’ubutasi MOSSAD ruza mu zambere rukomeye kw’isi(igice cya 1)
Mu mwaka 1946 ubwo intambara y’isi yose yari imajije kurangira ibihugu by’iBurayi n’Amerika byari bimajije gutsinda aba NAZI ba Adolph Hitler mu ntambara ya kabiri y’isi yose byasigaye mw’ihurizo rikomeye ryo gushaka ubutaka bwagombaga gutuzwaho Abayahudi bari bamaze ibinyejana byinshi baratataniye k’umubumbe w’isi ndetse bakaza gukorerwa jenoside n’ubutegetsi bwa Hitler mu ntambara ya kabiri y’isi.
Ubudage bukimara gutsindwa inshabwenge z’Abayahudi zari zaratataniye hirya no hino mu bihugu by’iburayi zandikaga inyandiko zikubiyemo amahame n’imiterere ya leta bifuza, naho bifuza ko igomba kuba iteretse.
Abari bahuriye muri Muvoma Sioniste yari izwi cyane ku matwara akomeye y’Abayahudi yari iyobowe n’ikirangirire Dr David Ben Guriyo bari baramaze kumaramaza ko nta bundi butaka bashaka uretse ubwanditse mu bitabo by’amateka ashingiye kw’iyobokamana y’Abayahudi .
imbago z’ubutaka bwahoze ari iz’urubyaro rwa Abrahamu ufatwa nka Sekuruza w’Abayahudi bose, nibwo bwashakwaga n’abahanga mu by’amateka bavugaga ko leta nshya y’abayahudi igomba kuba iteretseho ,byari bigoye kuko ubu butaka bashakaga, bwari bumaze ibinyejana byinshi butuweho n’abavantara batandukanye baba Isilam baturukaga imihanda yose nko muri Palestine, Yordaniya, Irak ,Siriya ,Misiri n’ibindi bigu by’Abarabu.
Impaka z’urudaca mu mu ryango w’abibumbye zari nyinshi ariko Amerika n’Ubwongereza byari bifite ijambo kurusha ibindi, banzura ko Isiraheli isubizwa k’ubutaka gakondo mu mpaka ndende no kutumvikana bidasanzwe .
Ni ubutaka bwari buri hagati yaho umuntu yakwita abanzi ba Isiraheli bariho icyo gihe, mu 1947 umuyahudi wa nyuma yaramajije gukandagiza ikirenge k’ubutaka gakondo yigeze kumva igihe kimwe cyangwa se yasomaga mu bitabo, bucyeye umuryango w’abibumbye nawo wari mushya wemeza Isiraheli nk’igihugu gishyashya ndetse igirwa Leta yigenga ihita yemererwa kuba umunyamuryango wa ONU kuwa 14 Mata 1948 .
kuva icyo gihemaze umujinya w’abaturanyi b’Abarabu wiyongera k’uburyo budasanzwe, Isiraheri yasaga n’umushitsi muri ako gace yakirijwe ibi bombe by’urufaya byisukaga ku marembo yabo no mu mugi nka Telaviv na Yeruzalemu .,tariki 14 Ukwezi kumwe nyuma gato igihugu cya Isiraheli cyagabweho ibitero simusiga by’Abarabu maze intambara imara hafi amezi atandatu urusoro rutava ku munwa w’imbunda ,yari intangiriro mbi y’uruhererekane rw’intambara isiraheli yari itangije irwanamo n’ibihugu biyikikije bitifuzaga ko ibaho .
Kumva intambara zingana gutyo zari zitangiye kwisukiranya ku gihugu gishyashya cyari kikiri gito cyane kandi kimaze ukwezi kumwe gishinzwe niyo yabaye intandaro y’abacurabwenge b’abahanga muri Isiraheli batekereza ikigo cy’ubutasi gikomeye cyane kurusha ibindi bakita MOSSAD cyagombaga gufasha isiraheri kurwana urugamba mu buryo bukomeye cyane no kwinjira ibirindiro by’umwanzi.
Hategekimana Claude