• AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
18 °c
Kigali
19 ° Mon
20 ° Tue
20 ° Wed
20 ° Thu
Thursday, May 19, 2022
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Nyamukuru

Ubucukumbuzi:Ninde uzabazwa ubwicanyi busa na Jenoside buri gukorerwa abanyamulenge?

Na Ally Jado
January 25, 2021
Muri Nyamukuru, Politike, Ubucukumbuzi
110 2
5
Ubucukumbuzi:Ninde uzabazwa ubwicanyi busa na Jenoside buri gukorerwa abanyamulenge?
80
Yasangijwe
1.6k
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu Banyamulenge barasaba urukiko mpanabyaha ICC,gutanga ubutabera,kuri Jenoside ikomeje kubakorerwa.

Mu gace ka Fizi ho muri Kivu y’amajyepfo ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,hamaze igihe hari ibikorwa by’ubwicanyi byibasiye inyoko muntu,gutwikirwa amazu,gusahurwa inka,n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bukorerwa Abakongomani bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Kuva ku butegetsi bwa Perezida Joseph Kabila kugeza k’ubutegetsi bwa Perezida Etienne Tshisekedi Tshilombo,nubwo mu mwaka usize yari yasezeranyije abatuye iMinembwe ko ako gace kagiye kuba amahoro.

Abanyamurenge bashinja imitwe ishingiye ku moko y’Abafurero n’abanyendu ko ariyo soko y’ubu bwicanyi,aha twavuga, Mai Mai Biroze Bishambuke ndetse na Mai Mai Yakutumba.

Ku ruhande rw’Abanyamulenge nabo bagerageje gushyiraho ubwirinzi,bashinga, imitwe y’ingabo ariyo Mai Mai Twirwaneho na Gumino bayobowe na Col Makanika uherutse kwigumura ku gisilikare cya Leta FARDC, ku buryo na Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yagombaga kugira aho ihera .

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Col Makanika yatangaje ko amaze iminsi arwana na Mai Mai y’abafulero, Biroze Bishambuke  ndetse ubu akaba ageze mu karere ka Kamombo , yagize ati:” ubu ngeze mu karere ka Kamombo ndwana na Mai Mai zose,turarwanira uburenganzira bwacu bwo kubaho ,bacuze umugambi wo kudutsemba no kutumaraho.

Col Makanika yanongeyeho ko  aba Mai Mai bamaze igihe bagaba ibitero ku baturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakabatwikira amazu, inka zigasahurwa abandi bakicwa urwagashinyaguro bikaba byaratumye bahinduka impunzi kuko Mai Mai y’Abafulero n’Abanyendu yacuze umugambi wo kubarandura iwabo, bityo akaba yahisemo gufata intwaro  kugirango birwaneho.

Amashyo y’Inka z’Abanyamurenge yari amaze kwamburwa Mai Mai Biroze bishamuke n”ingabo za Col Makanika

Col Makanika yavuze ko ntaho ahuriye n’undi mutwe w’abanyamulenge witwa Gumino ngo kuko Gumino isanzwe ifite abayobozi bayo ndetse anahakana ko nta mutwe w’inyeshyamba yatangije ko abo bafatanyije urugamba ari abaturage b’abasivile bo mu  bwoko bw’Abanyamulenge bagenda bava hirya no hino ndetse banacitse kw’icumu rya Mai Mai . yagize ati:” ntago mfatanyije n’umutwe wa Gumino kandi nta n’umutwe w’inyeshyamba natangije   , njyewe ndi kumwe  n’abasivile bo mu bwoko bw’Abanyamulenge baturuka hirya no hino n’abandi bacitse kw’icumu  ry’abafulero kugirango duharanire uburenganzira bwacu, kuko dufite uburenganzira bwo kubaho.”

Umuvugizi w’ingabo za congo muri Kivu y’amajyepfo Capt Didier Kasereka aheruka gutangaza ko Colonel Makanika agamije gushiraho umutwe ugamije kurwanya ingabo za Leta bishingiye ku moko mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com.

Gusa Col Makanika we avugako ibyavuzwe n’uyu muvugizi w’ingabo za Congo  ari ukunanirwa kuvuga no gusobanura imiterere y’ikibazo kuko intambara barwana  ari iyo kurengera abanyamulenge bamaze igihe bibasiwe  n’abandi baturage bo mu yandi moko , Col Makanika ariko yanongeyeho ko kuri ubu babaye bahagaritse intambara ngo kuberako babashije gusubiza aba Mai Mai inyuma.

Tugarutse ku mitwe y’abanyendu n’Abafurero ishinjwa gukora ubwicanyi iMinembwe,mu bijabo Imvugo za Gen.Yakutumba zagereranijwe n’iya Leon Mugesera mu gihe cya Jenoside, ubwo yahamagariraga ubwoko bw’abitwa Bantu gutsemba abanyamulenge.

Imvugo y’umuyobozi wa MAI MAI Yakutumba ariwe Jenerali William Amuri YAKUTUMBA ,yagereranyijwe ni ya Mugesera Leon ubwo yari muri Kabaya iGisenyi ahamagarira abahutu kwica abatutsi.

Gen.Yakutumba yakoresheje imvugo ihamagararira  abanyekongo bo mu bwoko bwa BANTU ko umwanzi bafite ari Umututsi .

Gen Yakutumba ahamagarira andi moko kwica Abanyamalenge bifatwa nk’ijambo Mugesera yavugiye ku Kabaya

Aho yagize ati: Abatutsi bavuga Ikinyarwanda batuye muri haut plateau  Fizi,Minembwe ntibakwiye  gukingirwa n’Ingabo za FARDC zavuye  Kinshasa kuko abo abantu bafitanye isano na Moise NYARUGABO.

Yasoje avuga ko  agiye kubasukaho umuriro kandi ko niba bazi ubwenge batangire guhunga buhoro buhoro bagasubira muri anilotique aho baje baturuka.Iyi mbwirwaruhamwe neza neza irasa na disikuru ya Leon Mugesera yavugiye KIBIRIRA na Kabaya  ibyakurikiyeho ni Jenoside

Mu kiganiro Gen.Yakutumba yagiranye na Radio ikorera kuri murandasi yitwa Riddy City on a Hill.com na visionnews tv yavuze ko: Minembwe iri mu maboko ye yumvikana yamagana imiryango mpuza mahanga ko muri kariya gace nta ntambara ihari ,nyamara mu rurimi rw’iringala akavuga ibiteye ubwoba ahamagarira  abantu ubwicanyi  ko ibyo bakoze bidahaje ahubwo bakwiye gufasha YAKUTUMBA  akamaraho ubwoko bw’abatutsi batuye  muri MINEMBWE.

Bamwe mu barwanyi ba Gen.Yakutumba banwa urumogi

Ibi kandi bikaza byiyongeraho ko bamwe mu ngabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC bashinjwa kugira uruhare mu bufatanye n’iyi mitwe y’Abafurero,mu kuyiha imyitozo ndetse no kuyiha ibikoresho bya gisilikare ndetse n’amasasu,hakaba harabaye ibimenyetso simusiga ku bayobozi bamwe ba FARDC kuko hari abagiye babifungirwa abandi bakimurwa mu cyiswe amakosa y’akazi.

Mwizerwa Ally

Inkuru Iheruka

Rubavu: Kompanyi yiyitiriye kurwanya akajagari mu myubakire ikomeje kwaka abaturage amafaranga mu buryo budasobanutse

Inkuru Ikurikira

CAR: Imirwano bivugwa ko yajemo abacanshuro, Ingabo z’u Rwanda zaba zishyirwa mu cyiciro cy’abacanshuro?

Inkuru Ikurikira
CAR: Imirwano bivugwa ko yajemo abacanshuro, Ingabo z’u Rwanda zaba zishyirwa mu cyiciro cy’abacanshuro?

CAR: Imirwano bivugwa ko yajemo abacanshuro, Ingabo z’u Rwanda zaba zishyirwa mu cyiciro cy’abacanshuro?

Ibitekerezo 5

  1. Richy says:
    1 year ago

    Mbakosoreho gato, ntabwo abo mubwoko bw’abanyamurenge bishize hamwe ngo birwaneho bitwa Mai Mai Twirwaneho! Bitwa “Twirwaneho” naho Mai Mai nabanzi bo barazwi mubikorwa byabo byubwicanyi bumaze imyaka itabarika.

    Reply
  2. NKUNDUKURI Aimee says:
    1 year ago

    ntamutwe abanyamulenge bashinze mukosore ni abaturage banze gutega amajosi ngo bapfe

    Reply
  3. biroroshye says:
    1 year ago

    ariko uwo YAKUTUMBA yigize Imana? abanyamulenge ni ubwoko busenga ku bwnshi, ntabwo wakira amasengesho yabo. bafite abantu benshi bavugana n’Imana. nibayihamagara bakayitura akababaro kabo uzabikizwa n’iki?

    Reply
  4. DOMI MUKUNZI says:
    1 year ago

    Mukosore nta maimai twirwaneho ibaho umunyamulenge kumwita maimai nigitutsi kuko babamariye abantu

    Ikindi ntabwo abanyamulenge bashinze umutwe ahubwo birwanaho iyo batewe na Maimai

    Reply
  5. Kigogoro charles says:
    1 year ago

    Nukuri mwanditse ibiriho gusa abanyamurenge bararengana babuzeubatabara ndunva byaribyiza komwakomeza bukabavuganira mwandika harigihe byazatangumusaruro mubigizemo uruhare kwamagana Genoside aho yabairihose kwisi tukamagana ninvugombi zihembera amacakubiri nubwicanyi abanyamure bakorerwa nindengakamere kandiburiya abanyamurenge bagira amahoromenshicane ariko ntibatinya nubwo aba kongomani aribenshi Genoside tuyirwanye ningebitekerezo bizana amacakubiri ntamuntu ugomba kuzira ukoyaremwe kandi twese twarisanze ariko imana yaturemye

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0789605667
Emails: info@rwandatribune.com

Facebook Twitter
  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • #4422 (no title)
  • Advertise
  • Advertisement
  • Ahabanza
  • Attribution
  • Blog
  • Cart
  • Checkout
  • Contact
  • Contact Us
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • Home Default 2
  • Home with 2 sidebar
  • Home with no sidebar
  • Home with sidebar left
  • Home with sidebar right
  • Imikino
  • LoginPress
  • My account
  • POLITIKE
  • Rwanda Tribune
  • Sample Page
  • Shop
  • Slider style 9
  • Social counter widget
  • Text Formatting and Lists
  • Tribune Tv
  • Typography
  • Urukundo
  • Video list widget
  • Weather widget
  • yyy

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In