Ubucukumbuzi: Abantu bakomeje kwibaza mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda wasubira mu buryo hari abazaburaho berekeza kubera amazina akomeye mabi bubatse mu guhohotera abanyarwanda bari Uganda.
Abasesenguzi mu bya politiki ndetse n’Abakurikiranira hafi ibya dipolomasi barasanga umwuka mubi wari umaze igihe hagati y’uRwanda na Uganda uko iminsi igenda ihita igicu kiragenda cyeyuka ku buryo abanyarwanda biteze umusaruro ufatika muri aya masezerano.
Kurundi ruhande amatsinda y’abanyarwanda barwanya ubutegetsi baramanjiriwe ntibazi ikijyambere n’ikihe nkuko Rwanda tribune.com itahwemye kubitangaza mu makuru yizewe tugiye kubagezaho amazina akomeye y’Abanyarwanda bamamaye mu bikorwa bibi bya RNC mu kugambanira bagenzi babo muri bikorwa bise GUHANDURA AMAVUNJA Operation, ibi akaba ari ibikorwa abanyamuryango ba RNC bakora batanga amakuru y’ibinyoma mu nzego z’ubutasi bwa CMI na ISO kenshi bakazibwira ko runaka uvuye mu Rwanda ari intasi azanwe no gutera gerenade n’ibindi.
1.Muri aya mazina turagaruka kuri Frank Ruhinda muramu wa Col.Patrick Karegeya,ubusanzwe Frank Ruhinda n’umukozi w’ibiro by’ivunja(FOREX BUREAU) ku muhanda witiriwe Entebbe road mu mujyi wa Kampala n’umwe mu bavugaga rikijyana agendeye ku izina rya Karegeya agasheta abanyarwanda azi nabo atazi cyangwa abi bagiranye ibibazo bisanzwe yagiye abagerekaho inkono yaka k’umutwe byibuze mu banyarwanda 40% bamaze gushimutirwa muri Uganda bari k’umutwe wa Ruhinda Frank afatanije n’uwitwa Timoteyo,uyu Ruhinda kandi afatanyije na Ntamuhanga Cassien bari mu mushinga wo kwiga uburyo bahungabanya umutekano w’uRwanda bakoresheje intambi ziturika uyu mushinga Ntamuhanga Cassien akaba yarashatse kuwukora umwaka usize yifashishije mugenzi we wari Umunyamakuru wa BBC GAHUZAMIRYANGO witwa Phocas NDAYIZERA waje gutabwa muri yombi akaba yaratangiye kuburanishwa n’inkiko.
2.Mu mazina akomeye muri kiriya gihugu ntiwasiga muramu wa Kayumba Nyamwasa , Ntwari Frank intumwa idasanzwe ya Muramu we akaba ari mu bagambaniye abanyarwanda benshi abashinja ubutasi bagatwarwa badakoza amaguru hasi,Ntwari kandi n’umwe wagiye ayoboye intumwa zagiye muri Binza mu kwezi kwa gatandatu 2019 ku cyicaro cya RUDI URUNANA,arikumwe na Mugisha Sunday Rachid nuwitwa Amosi kujya kunvisha Gen.Jean Michel ko agomba kuba Umunyamuryango wa P5 nubwo bimeze gutyo dipolomasi yo gusubiza ibintu mu buryo hagati y’uRwanda na Uganda yamukomye mu nkokora kuko amaze ukwezi arara muri Serena Hotel ya Kampala ashaka randevu(appointment) yo guhura n’umwe mu bakuru ba CMI ngabashikirize ubutumwa bwa Kayumba Nyamwasa bakaba baramuhakaniye.
Ntwari Frank na Frank Ruhinda kandi bagize uruhare mu gushishikariza urubyiruko rw’abanyarwanda kujya mu gisilikare cy’inyeshyamba za RNC zitorezaga I Minembwe kubushake ndetse no kungufu,benshi muri urwo rubyiruko bashiriye ku rugamba I Masisi abandi batabwa muri yombi n’ingabo za FARDC.
Ntwari Frank kandi yangwa urunuka n’abagize RNC bamushinja kuyobya Kayumba Nyamwasa agafata ibyemezo bipfuye ndetse n’uwo batunvikana cyangwa ntibahuze ibitekerezo ubwo biba birangiye na Jenerali Kayumba ntimuhuza,bavuga ko ariwe nyirabayazana w’icikamo kabiri rya RNC,dore ko haje kuvukamo New RNC,bikaba bihwihwiswako Ben Rutabana na Jean Paul Turayishimiye nabo baba barashinze icyama cyabo n’igisilikare gikomeye muri zone ya Rucuro.
mu nkuru y’ubutaha tuzagumya tubagezaho bene ayo mazina ntitwabura kwibaza ko mugihe amasezereno yo guhererekanya abanyabyaha aba bagabo ataribo bamanza guheraho!